Abanyamakuru barashishikarizwa kumenya uko ingengo y’imari itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa.

Mu gihe habura iminsi mike Ministeri y’imari n’igenamigambi igatangaza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2026-2027, abanyamakuru barashishikarizwa kumenya ingengo y’imari ya leta, uko itegurwa, uko yemezwa n’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse bishingirwaho ibitekerezo bishingirwaho mu gutegura ingengo y’imari kugira ngo bashobore kuyisobanurira abaturage.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yahuje abanyamakuru 21 bakorera mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda yabereye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi guhera ku itariki ya 4 kugeza kuya 7 gicurasi 2026.

Muri aya mahugurwa yateguwe na Fojo Media Institute mu mushinga wayo wa Rwanda Media Program ugamije gufasha abanyamakuru kongera ubumenyi, abatanze ibiganiro bagaragaje ko Itangazamakuru ryifashishwa cyane mu gufasha abaturage kumenya gahunda nyinshi z’igihugu harimo n’ijyanye n’ingengo y’imari ya leta kuko ifashe igice kinini cy’igihugu. Kuba abanyamakuru benshi badakunda kuvuga ku ngengo y’imari no gukora inkuru ziyishamikiyeho, bigira ingaruka ku baturage kuko na bo batabona amakuru ngo basobanukirwe n’ibiyigize,haba uko itegurwa, uko yemezwa n’uko ishyirwa mu bikorwa nk’uko mu bindi bice biba bimeze. Abanyamakuru bibukijwe ko kumenya neza icyerekezo 2050 na gahunda mbaturabukungu (NST2) bakwiye kubifata nka bibiliya yabo kuko ari ho hagize igice kinini cy’amakuru ajyanye n’ingengo y’imari.

RUZIGA Emmanuel MASANTURA, Umunyamakuru w’inararibonye mu by’ubukungu ari na we wafashije abanyamakuru kumenya uko bategura inkuru y’ubukungu yavuze ko umunyamakuru utazi ibikubiye mu cyerekezo 20250 bigoranye kugira icyo atangaza. Yagize ati” Ibikubiye mu cyerekezo 2050 no muri NST2 bigaragaza neza igihugu cyacu n’aho kigana. Iyo ukora inkuru ku ngengo y’imari ushobora kuyishingira ku bintu bitandukanye , haba ibyagombaga gukorwa, ibyakozwe ndetse n’ibiri gukorwa hiyongereyeho ibyo Perezida yemereye abaturage. Byose bikubiye muri Vision 2050 ndetse no muri NTS2. Iyo usomye izi nyandiko zose neza usangamo amakuru menshi y’u Rwanda ushobora gushingiraho ukora inkuru nziza y’ubukungu.”

NIYONAGIZE Fulgence umukozi muri Fojo Media Institute avuga ko impamvu bahisemo guhugura abanyamakuru ku gukora inkuru zivuga ku ngengo y’imari bashingiye ahanini ku cyuho kigaragara mu nkuru zikorwa, aho usanga inkuru z’ubukungu cyangwa se izivuga ku ngengo y’imari ari nkeya ugereranyije n’ibindi byiciro. Yagize ati” Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’ibigo by’itangazamakuru bitandukanye, abanyamakuru bagiye bagaragaza ko bifuza kugira ubumenyi ku gukora inkuru zivuga ku ngengo y’imari. Bagaragaza ko kutagira ubumenyi ku gutegura inkuru zivuga ku ngengo y’imari bigira ingaruka mu makuru atangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Akomeza agira ati”Twahisemo guhugura abanyamakuru kugira ngo icyuho kirimo kigabanuke kandi babikore neza ku rushaho ndetse n’uburyo bw’imikorere buzamuke. Ingengo y’imari ni ikintu gikora ku buzima bw’umuturage kandi ni naho hashamikiye ubuzima bw’igihugu, iyo umunyamakuru abimenye kandi akabimenyesha abandi neza ni ingenzi cyane. Byagaragaye ko inkuru zijyanye n’amafaranga abanyamakuru badatinyuka kuzihangara kuko baba bavuga ko batazifiteho ubumenyi. Ahanini tugamije gufasha abanyamakuru kugira ubumenyi bw’ibanze ku ngengo y’imari kugira ngo nawe abimenyeshe abandi.”

Fulgence Niyonagize / Fojo Media Institute.

Abanyamakuru bitabiriye amahugurawa bavuze ko bayungukiyemo byinshi bizabafasha mu kunoza umwuga wabo nk’abanyamakuru. Iragena Olve umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Auntetique wananyuze no mu bindi bitangazamakuru birimo na Radio z’abaturage yavuze ko yungutse ubumenyi buzamufasha gukora inkuru zifite ireme ku ngengo y’imari ya Leta. Yagize ati “Kuba abanyamakuru bahugurwa ku ngigo zikomeye nk’iyi ijyanye n’ingengo y’imari ya Leta , ni ikintu kiza. Kuri ubu nungutse ubumenyi k’uburyo bwo gutara no gutangaza inkuru ku ngengo y’imari , haba mu gihe cyo kuyitangaza, kuyitegura ndetse no mu gihe iba irimo gushyirwa mu bikorwa. Bigaragara ko hakiri icyuho mu gukora zi nkuru kuko usanga hari abanyamakuru bake bafite ubumenyi ku gutara bene izi nkuru.”

Didace Ukurikiyinkindi umwanditsi mu kinyamakuru Imirasire.com avuga ko uruhare rw’itangazamakuru rukenewe cyane kugira ngo abaturage bagire amakuru ahagije ku ngengo y’imari. Yagize ati “ Uruhare rw’itangazamakuru ni ingenzi cyane mu kumenyekanisha ingengo y’imari kuko abaturage benshi usanga nta cyo bayiziho. Ni ingenzi mu gukurikirana no kugaragaza aho imishinga ya leta iba igeze,kwibutsa abashinzwe kuyishyira mu bikorwa gukorera ku gihe,kugira ngo ingengo y’imari ya Leta igera ku ntego zayo zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Ingengo y’imari mu Rwanda inyura mu byiciro bitandukanye mbere yo kwemezwa no gushyirwa mu bikorwa. Umunyamakuru akwiye kuba afite amakuru ahagije kuri buri cyiciro kugira ngo afashe abamukurikira kumenya neza ibiteganywa gukorwa mu bice bitandukanye bitewe n’aho aherereye.

MUKESHIMANA Alice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 13 =