Kwigisha umwana gusoma no kwandika ni inshingano z’umubyeyi

Buri mubyeyi wese afite uruhare mu kwigisha no gukundisha umwana gusoma

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2020, umuyobozi mukuru wa WDA  n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Gasabo mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no gutangiza umwaka w’ubukangurambaga bwo gusoma mu Rwanda kubufatanye na Soma Umenye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) , Eng. Gatabazi Pascal, avuga ko gutoza abana umuco wo gusoma bigomba kuba ishingano ku babyeyi nibura bakagenera iminota 15 umwana, bagafatanya gusoma, yagize  ati” tuzakora ubukangurambaga mu gihugu hose hagamijwe gushishikariza ababyeye kugira inshingano yo gufasha abana gusoma no kwandika. Iyo umubyeyi nibura ageneye umwana iminota 15 bifasha umwana kumenya gusoma agakura abizi neza.”

Akomeza avuga ko iyo gusoma bishyizwemo imbaraga biba umuco,  yagize ati” umuntu ufite umuco wo gusoma agenda amenya ibintu byinshi bimwongerera ubumenyi. Ubu ni ubukangurambaga dutangije kugira ngo dutoze abana bakiri bato umuco wo gusoma. Twabihuje n’umunsi mpuzamahanga wo gusoma ariko tunatangiza ubukangurambaga  buzamara umwaka bugakorerwa mu gihugu hose bugamije gutoza abana gusoma.”

Ubukangurambaga bwo kugira umuco wo gusoma

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Languida Nyirabahire, avuga ko gufasha umwana gusoma bituma akura azi gusoma neza . Ashishikariza ababyeyi kwita ku bana babo babafasha gusoma bakabagenera iminota 15 ku munsi bagafatanya gusoma, yagize ati” tuzafatanya n’ababyeyi ndetse n’abarimu mu gushishikariza abana gusoma. Ikindi turasaba abayobozi b’ibigo n’abarimu kujya bakoresha ibitabo byagenewe abarimu mu kwigisha abana gusoma aho kubirekera mu masomero ntacyo bikora.”

Iradukunda Emma Marie umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu mu rwunge w’amashuri rwa Jabana wiga indimi n’ubuvanganzo , watsinze amarushanwa muri ‘Andika Rwanda’ wahembwe ibikoresho birimo amakaye manini n’amato, amakaramu n’igikapu cy’ishuri  kubera inkuru yanditse, avuga ko bizamufasha gukomeza kugira ishyaka agakomeza kwandika kandi ngo azashishikariza abandi kwitabira kwandika ,  yagize ati” byashimishije kuba naratsinze amarushanwa yo kwandika bigiye kuntera imbaraga zo kwandika n’ibindi ari nako mbishishikariza bagenzi banjye”.

Umushinga Soma Umenye umaze gutanga miliyoni 750 z’amadorari muri gahunda yo gusoma no kwandika, ni mu gihe u Rwanda rukoresha ingengo y’imari ya miliyari 10  z’amafaranga ku mwaka ashyirwa mu kwandika no gucapa ibitabo. Soma Umenye yatanze ibitabo bigera kuri miliyoni 13 mu mashuri, hari na gahunda yo gutanga ibindi bingana na miliyoni 14 .

Umwaka wo gusoma no kwandika mu Rwanda ufite insangamatsiko igira iti “MUMPE URUBUGA NSOME”.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 ⁄ 8 =