Nubwo icyorezo cya novel coronavirus cyabonetse mu Bushinwa, ntawe ubujijwe kujyayo

Dr Diane Gashumba Minisitiri w'Ubuzima asobanura icyorezo gishya cya novel coronavirus

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko guhera ku italiki ya 31 Ukuboza  2019 mu gihugu cy’Ubushinwa mu mujyi wa Wuhan, Intara ya Hubei habonetse icyorezo cy’indwara iterwa na virus yo mu bwoko bwa Novel coronavirus, iyi virus ikaba yandura kandi igatwara ubuzima bw’abantu.

Dr Diane Gashumba Minisitiri w’ Ubuzima aganira n’abanyamakuru yavuze ko iki cyorezo cyagaragaye mu gihugu cy’Ubushinwa bitabuza abanyarwanda kujya muri iki gihugu by’umwihariko abakora ubucuruzi kuko agace kirimo kafunzwe kandi ko igihugu cy’Ubushinwa ari ikinini. Agasaba abajyayo kubahiriza ingambwa zafashwe mu kwirinda iki cyorezo, kuko nta rukingo ruhari rutaraboneka, ikindi  kandi  ngo nta n’abanyarwanda bari bari muri kariya gace cyagaragayemo ka Wuhan. Akomeza avuga ko ibindi bice byo mu bushinwa ntakibazo bifite gusa ngo uvuye hariya ukagira ibimenyetso bya coronavirus ugomba kwihutira kugera kwa muganga ukabivuga. Kandi ngo ku bibuga by’ingege barimo gupima abagenzi bagatanga amakuru umunsi ku munsi.

Ibimenyetso bya novel coronavirus

Dr Diane Gashumba yasobanuye ibimenyetso biranga iyi virus: n’ indwara yigaragaza  nka grippe ikaze ariko ishobora kuvamo n’umusonga, iyi ndwara igaragazwa n’ibicurane, inkorora gucika intege n’umuriro mwinshi, uyanduye bavuga ko itangira kugaragara hagati y’ibyumweru 2 cyangwa 3, ariko iyi virus ni nshashya iracyarimo gukorerwa ubushakashatsi, ikindi iyo umuntu atavuwe kare ngo umuntu yitabwaho, aruhuke, anywe amazi ku buryo  atazana umwuma, abone umuti w’umuriro kuko nawo utera umwuma, abone imiti y’ibicurane bimuviramo kuziba imitsi ijya mu bihaha bikavamo ibibazo byo guhumeka nabi, kubura umwuka, bikavamo umusonga. Ibi akaba ari nabyo bihitana utavuwe neza.

Dr Diane Gashumba yakomeje asobanura ko ibimenyetso bimaze kugaragara leta cy’Ubushinwa yahise imenyesha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ku italiki ya 31 ukuboza umwaka ushize hanyuma aho bari baketse ko iki cyorezo cyaturutse mu isoko ricurura ibikomoka mu nyanja, iryo soko ryahise rifungwa hafatwa ingamba zo kubuza abantu kujya mu gace ka Wuhan no gusohoka kugira ngo iki cyorezo kidakwirakwira.

Icyo iyi Minisiteri isaba abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda kujya ahari icyorezo kuko iyi  ndwara yandurira mu mwuka, ngo iyo umuntu ahumeka buriya umwuka urasohoka hakaba hari udutonyanga w’amazi dusohoka, utwo dutonyanga nitwo dushobora kwanduza umuntu ukwegereye igihe ufite iyo virus, ikindi ni ukuba wakora mu bimyira by’umunu wanduye nabyo bikaba byanduza. Minisiteri y’Ubuzima ikaba ishishikariza abantu kugira isuku cyane cyane iyo mu ntoki.

Ishami ry’umuryango w’abibumbwe ryamaze kugaragaza ko abamaze kugaragaraho iyi virus bangana 296 naho abamaze kubura ubuzima kubera iyi virus bakaba ari 26. OMS inatanga ko kugeza ubu ku mugabane w’Afurika iki cyorezo kitarahagera.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 6 =