CNLG : Guhamya ibyaha Neretse ni insinzi mu kurandura umuco wo kudahana
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yishimiye ko Umunyarwanda Neretse Fabien waburanishirijwe mu rukiko rwa rubanda (Cour d’ Assises) rw’ i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 25.
Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga CNLG iragira iti “Guhamya ibyaha Neretse ni insinzi mu kurandura umuco wo kudahana”.
Iyi komosiyo ikomeza ivuga ko abarokotse jenoside bamaganye amagambo abunganiraga Neretse bavugaga abakomeretsa, inashimira abacamanza, urukiko, abatangabuhamya n’abaregera indishyi bari muri uru rubanza, ngo bakoze akazi katazibagirana katanze ubutabera. CNLG yatangaje ko umuco wo guha ruswa abatangabuhamya ugaragara hano mu gihugu no mu mahanga, ibi bikaba byaratumye habaho gusubirishamo urubanza rwa Ngirabatware mu nkiko mpanabyaha zo mu mahanga. Ndetse ngo abantu 5 bafashwe bakekwaho gutera ubwoba abatangabuhamya.
Ikindi nuko urugamba rwo guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside rukomeje hakaba hakirimo gukorwa iperereza.
Muri rindi tangazo rigenewe abanyamakuru CNLG yatangaje kuwa 5 w’icyumweru cyashize yavuze ko nyuma y’imyaka 25 jenoside ikorewe abatutsi , uru rubanza rwerekanye ko icyaha cya jenoside kidasaza kandi ko abakekwaho gukora jenoside bakihishahisha bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
CNLG inavuga ko guhamya ibyaha Neretse ari umwanzuro w’amateka ku mpamvu zitandukanye. Icya mbere, ngo ni ubwa mbere igihugu cy’ Ububiligi gihamije icyaha uwarukurikiranyweho gukora jenoside agahanwa n’itegeko rihana icyaha cya jenoside .
Ni mu gihe ibindi byaha byahamijwe abanyanyarwanda baregwaga gukora jenoside bahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Uru rubanza rukaba rubaye ikimenyetso ko n’izindi manza zizacibwa.
Ibyaha Neretse yarakurikiranyweho
Muri iri tangazo, CNLG ikomeza ivuga ibyaha Neretse yarakurikiranyweho ari byo gukora jenoside n’ibyaha by’intambara byakorewe i Nyamirambo aho yari atuye n’ aho avuka i Mataba mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, kuri ubu ni mu Karere ka Gakenke. Ni ibyaha byakozwe hagati y’italiki ya 6 Mata na 14 Nyakanga 1994.
Yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 9 biciwe i Kigali taliki ya 9 Mata 1994 harimo Isaïe Bucyana, umugore we w’umubiligi Claire Beckers n’umwana wabo Katia Bucyana, abandi ni Colette Sisi, Lily Umubyeyi, Grace Tangimpundu, Jean de Dieu Sambili, Julienne Mukayumba na Inès Gakwaya.
Aho avuka i Mataba, Neretse ngo yagize uruhare mu rupfu rwa Joseph Mpendwanzi taliki ya 19 Kanama 1994 hamwe na Anastase Nzamwita bakoranye mu ruganda rw’ikawa OCRI Café.
Anashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abishywa ba Bucyana aribo Régine Bategure, Emmanuel Nkaka na Marie-Antoinette Umurungi.
Mu rubanza rwa Neretse, umwe mu baburanyi be Me Jean Jacques yanenze urukiko ko rwirengajije ibimenyetso bishinjura umukiliya we. Aho Neretse wasoje nyuma mu rukiko, ahabwa ijambo rye rya nyuma yahamije imbere y’urukiko ko ari umwere wakundaga abatutsi, kandi ko azahora ari umwere.