Bwa mbere mu mateka umunyarwanda ahamijwe jenoside n’urukiko rwo mu Bubiligi

Fabien Neretse wahamijwe icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi n’urukiko rwo mu Bubiligi

Urubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi rwarangiye uru rukiko rumuhamije ibyaha yashinjwaga, birimo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yakoreye I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho yari atuye, no mu byahoze ari perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi cyane cyane ku musozi wa Mataba aho yavukiye.  

Ni urubanza rwagaragayemo udushya dutandukanye aho mu ntangiriro zarwo ubushinjacyaha bwiyemereye ko bwitiranije Neretse Fabien bukavuga ko yari umusilikare mu ngabo za leta ya Habyarimana afite ipeti rya liyetona nyamara bikaza kugaragara ko uwabaye umusirikare ari Neretse Emmanuel utararegwaga muri uru rubanza.

Ibi abunganizi b’uregwa bakaba barabishingiyeho basaba ko urubanza rwateshwa agaciro umukiliya wabo akagirwa umwere ngo kuko yabeshyewe. Abacamanza bayobowe na Madamu Sophie Leclerq bamaze kwiherera bemeza ko urubanza rukomeza ngo kuko uretse kwibeshya ko Neretse Fabien yaba yarabaye umusirikare, ibindi byose byerekanaga ko Neretse Fabien ariwe uregwa muri urwo rubanza.

Ikindi cyashidikanijweho urubanza rugitangira ni imyaka ya Naretse aho bamwe bavugaga ko ari 67 nyamara bikaza kugaragara ko ari 71. Izi mpaka za hato na hato zagiye zituma habaho guterana amagambo hagati y’umucamaza n’umwe mu bunganizi b’uregwa witwa Me Jean Flamme

Abatangabuhamya

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni ukwisubiraho kwa bamwe mu batangabuhamya bagombaga kuza mu rukiko bakaza kwandikira umucamanza bavuga ko batakije. Zimwe mu mpamvu batanze harimo uburwayi, umutekano wabo ndetse n’impamvu zabo bwite.

Abatangabuhamya bagaragaye imbere y’urukiko nabo bamwe muri bo baranzwe no kwivuguruza, ubuhamya bari baratanze mu iperereza bagera imbere urukiko bakabuhindura. Mu mpamvu batangaga ngo harimo kuba batangiye gusaza bityo bakibagirwa bimwe mubyo bari baravuze mbere, abandi ngo bararwaye baribagiwa, hari n’uwavuze ko ibyo yari yavuze mbere yari yabitegetswe.

Umutangabuhamya umwe wenyine niwe abunganira uregwa bavuze ko ari uwo kwizerwa (témoin credible), mu gihe hari uwo ababuranira abahagarariye inyugu z’abarokotse muri uru rubanza (société civile) bo bise “témoin Autriche” wagereranya n’umutangabuhamya uhisha ibigaragara.

Mu buhamya bw’abantu 126 bwatanzwe muri uru rubanza, harimo ubuhamya bw’abantu 11 bapfuye mbere y’uko urubanza ruba, ubuhamya bwabo bukaba bwarasomewe urukiko. Abandi batangabuhamya batanze ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga (video-conference), ndetse abandi babutanga mu rukiko aho urubanza rwaberaga.

Inyangamugayo

Inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’inyangamugayo 12 zatowe mu benegihugu b’ababiligi. Nyuma yo kumva impande zose ziri mu rubanza ndetse n’ubuhamya bwose, inyangamugayo zagiye kwiherera ngo zisubize ibibazo 18 bizashingirwaho n’urukiko hemezwa niba uregwa bimuhama cyangwa abaye umwere. Nyuma y’umwiherero wamaze amasaha asaga 51, inyangamugayo zashubije “yego” ku bibazo 16 muri 18.

Urubanza rwa Neretse Fabien rwatangiye kuburanishwa kuwa 7 Ugushyingo 2019 mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi rusozwa kuwa 20 Ukuboza 2019.  Inteko y’inyangamugayo ikaba yamuhamije ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze hagati yo kuwa 6 Mata no kuwa 14 Nyakanga 1994; hakaza gukurikiraho ko urukiko rumukatira igihano gikwiranye n’ibyaha yahamijwe.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 8 =