Urubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien rurangiye akatiwe imyaka 25 y’igifungo

Fabien Neretse yakatiwe igifungo cy'imyaka 25, guhera ejo akaba yararaye mu buroko

Urubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi kuva mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2019, rurangiye akatiwe imyaka 25 y’igifungo; ni nyuma y’uko rumuhamije ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibyaha by’intambara.

Uru rubanza rwakurikiranwe kuva rugitangira n’abanyamakuru b’abanyarwanda Akimana Ratifah na Karegeya Jean Baptiste, boherejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press ku bufatanye n’umuryango w’Ababiligi RCN justice et Democratie, mu mushinga witwa Ubutabera no kwibuka (Justice et memoire), ari nabo dukesha amakuru y’imigendekere n’imikirize y’uru rubanza.

Mu byo Neretse yahamijwe n’urukiko harimo urupfu rw’abantu 9 barimo umubiligikazi Claire Beckers, umugabo we Bucyana Isaie n’umukobwa wabo Bucyana Katia. Harimo kandi Sisi Colette, Umubyeyi Lily, Tangimpundu Grace, Sambili Jean de Dieu, Mukayumba Julienne na Gakwaya Ines baguye I Nyamirambo kuwa 9 Mata 1994, aho Neretse yari atuye mbere no kugera jenoside itangira.

Neretse kandi yahamijwe n’urukiko urupfu rwa Mpendwanzi Joseph rwabereye I Mataba mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri kuwa 19 Kamena 1994, n’urwa Nzamwita Anastase wari umukozi mu kigo cya OCIR-CAFÉ Neretse yigeze kubera umuyobozi Mukuru.

Aho Mataba ku ivuko rya Neretse kandi yahamijwe n’urukiko kugira uruhare mu rupfu rw’abantu batazwi umubare n’amazina mu cyahoze ari komini Ndusu n’izindi komini byari bituranye hagati y’itariki 16 Mata na 14 Nyakanga mu 1994.

Ikindi urukiko rwahamije Neretse ni ukugambirira kwica abantu batatu barimo Bategure Regine na Nkaka Emmanuel bari abishywa ba Bucyana, n’Umurungi Marie Antoinette. Nyamara urukiko rwamuhanaguyeho kugira uruhare mu rupfu rwa Ngarambe Ildephonse na Rutonesha Sixbert nk’uko byari byatangajwe n’umushinjacyaha Arnaud D’Oultremont mu myanzuro ye kuri uru rubanza.

Inteko y’inyangamugayo imaze kwiherere amasaha agera kuri 51 yari yahamije Neretse ibyaha 16 muri 18 yashinjwaga. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano gikuru cy’igifungo cy’imyaka 30 ngo kubera ibyaha ashinjwa bikomeye, naho ubwunganizi bw’uregwa bwo bumusabira igihano gito  cy’igifungo cy’imyaka 15 ngo kubera imyaka agezemo kandi akaba afite uburwayi budakira n’ubumuga buri ku kigero cya 80%. Ku munsi wejo taliki 19 Ukuboza Neretse yaraye mu buroko kuko yaburanaga ari hanze.

Inteko iburanisha igizwe n’inyangamugayo 12 n’abacamanza 3 imaze kwiherera amasaha agera kuri atanu, yakatiye Neretse igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, umucamanza Sophie Leclerq atangaza ko iki gihano cyashingiye ku myaka ya Neretse.

Urubanza rwa Neretse Fabien w’imyaka 71, mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi, rwari rumaze ibyumweru bitandatu ruburanishwa rwashojwe kuwa 20 Ukuboza 2019. Kuregera indishyi bizakorwa kuwa 7 mutarama 2020, Neretse akaba yemerewe kujuririra urukiko rusesa imanza mu gihugu cy’Ububiligi mu gihe cy’iminsi 15 uhereye umunsi urubanza rwasomewe.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 19 =