Umunyarwandakazi utuye mu Bubiligi yiyemeje kuzagabira inka Mwiseneza Josiane uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019

Uwimana Jane uzagabira inka Mwiseneza Josiane
Uwimana Jane, utuye mu gihugu cy’u Bubiligi arashimangira ko nyuma yo kubona ubwitange bwa Mwiseneza Josiane, wagenze ibirometero bisaga 10 ajya guhatanira kwegukana ikamba rya Nyampinga (Miss Rwanda 2019), yiyemeje kuzamugabira inka y’inzungu.
Jane, umubyeyi w’abana babiri ufite hotel ikomeye mu gihugu cy’u Bubiligi, “Chatelaine Jane” aravuga ko yatewe ishema cyane n’uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yaramuteye kumva ko burya buri muntu wese icyo ashatse yakigeraho, agasaba n’abandi bakobwa bose kwitinyuka.
Ati “rwose ndakubwiza ukuri Josiane simuzi namumenye muri ibi bihe, ariko yatsinda atatsinda njye nzamugabira inka y’inzungu ndetse n’ikindi cyose nabonera ubushobozi nzakimufasha”.

Mwiseneza Josiane yatunguye abantu benshi ubwo yagaragaye mu karere ka Rubavu, yaje guhatanira n’abandi bakobwa umwanya wa Miss 2019 mu ntara y’Iburengerazuba, akahagera akoze ibirometero bisaga 10 ndetse akaza n’ino rye ryakomerekejwe no gusitara.

Mwiseneza Josiane, akaba yarakunzwe n’abatari bacye ndetse bikagaragarira mu bagiye biyemeza ku mushyigikira kugirango azegukane ikamba rya Miss 2019, aho biteganyijwe ko uzaryegukana azatangazwa tariki 26/01/2019.