Ubuzima bwa Folorunsho Alakija,Umugore ukize muri Afurika

Folorunsho Alakija,Umugore ukize muri Afurika
Umunyanijeriya Folorunsho Alakija, ni umugore uza ku mwanya wa 1, mu bakize ku mugabane w’Afurika, akora ibijyanye n’imideli, ubucuruzi bw’amavuta akagira n’inganda zishushanya.
Folorunsho yavutse taliki ya 15 /7/ 1951, afite imyaka 69 y’amavuko yavukiye muri Nigeria mu mugi wa Lagos ahitwa Ikorodu. Ni umwe mubashabitsikazi bakomeye hano ku mugabane w’ Afurika no ku isi muri rusange.
Yashyizwe ku mwanya wa mbere n’ikinyamakuru Forbes Magazine nk’umugore wa mbere ukize muri Nigeria, aho afite akayabo ka biliyoni 1 y’amadorari y’ Amerika. Yanashyizwe ku rutonde nk’umugore wa kabiri ku isi uvuga rikijyana aho ari ku mwanya wa 87 mu bagore bakomeye ku isi nkuko byashyizwe ahagaragara na Forbes Magazine.
Folorunsho yavukiye mu muryango wa Chief L.A.Ogbara, yize ikiburamwaka ahitwa Our Ladies of Apostle, kuva mu 1955 kugeza 1958. Ku myaka 7 gusa yerekeje mu Bwongereza gukomerezayo amashuri abanza aho yize ahitwa Dinorben School for Girls mu 1959 kugeza 1963. Asoje amashuri ye abanza yasubiye muri Nigeria aho yize mu kigo cya Isilamu giherereye Sagamu, Ogun State muri Nigeria; nyuma yaje gusubira mu Bwongereza aho yasoreje amasomo ye ahitwa Pitman’s Central College.
1974 yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Sijuade Enterprises, Lagos. Akomereza muri National Bank of Chicago yaje kuba FinBank. Ahava atangiza kampani y’abatayeri yise Supreme Stitches, mu myaka mike gusa iza kuba inzu y’imideli, ayita Rose of Sharon House of fashion.
Folorunsho yabaye umuyobozi wa FADAN (Fashion Designers Association of Nigeria) yateje imbere inamenyekanisha umuco w’abanyanijeriya binyuze mu mideli.
Muri Mata 1993 nibwo yinjiye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amavuta, aho yaje kubihererwa uburenganzira (license), kampani ayita Alakija’s Company, Famaafa Limited . Nzeri 1996, yasinye amasezerano y’ubufatanye na kampani yitwa Star Deep Water Petroleum Limited nayo ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’amavuta.
Si umushabitsi gusa kuko afite umuryango ufasha imfubyi n’abapfakazi binyuze mu myigire ndetse na business ikaba yitwa Rose of Sharon Foundation. Folorunsho Alakija ni umubyeyi w’abana 4 b’abahungu, akagira umwuzukuru 1. Mu mwaka wi 1976 Ugushyingo, nibwo Foluronso yashakanye n’umunyamategeko Modupe Alakija ukomoka mu muryango wa Adeyemo Alakija bakaba batuye mu murwa mukuru Lagos muri Nigeria.