Uburyo bushya bwo kwigisha abakuze bwateje imbere imibereho yabo

Bamwe mu bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'imyaka itanu wari ugamije kwigisha Abakuze hagamijwe iterambere ry'imibereho yabo.

Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye two mu ntara y’Uburengerazuba barangije kwiga mu mashuri y’abiga bakuze baravuga ko uburyo bushya bigishijwemo haherewe ku buzima bwabo bwa buri munsi, bwateje imbere imibereho yabo mu kwihangira imirimo,ubworozi hari n’abavuyemo abayobozi beza aho batuye.

Ibi ni ibyatangajwe mu gikorwa cya kumurika ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Aberdeen kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023.

Mu buhamya bwa Mukandayisenga Gabrioze utuye mu murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi na  mugenzi we Uwurukundo Laurence w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu  bavuga ko uburyo bigishijwemo bwabateje imbere kuko  nyuma yo kumenya gusoma no kwandika babashije kwizigamira ,bihangira imirimo hamwe no korora.

Mukandayisenga Gabrioza  avuga ko mu bwana bwe abandi bajyaga ku ishuri we akajya kurera abana ariko ko nyuma yo kugana ishuri yamenye kwandika no kubara, yiga kwizigamira binyuze mu matsinda, aba umuyobozi, arahinga  akanorora bikaba byaramuhinduriye ubuzima akabasha  kwishyura amashuri y’abana be.

Yagize ati: “Mu bwana bwanjye abandi bajyaga kwiga jyewe ngasigara mu rugo ndera barumuna banjye , nyuma naje kugana ishuri ry’abakuze ndajijuka menya gusoma,kwandika no kubara.Nyuma  jye na bagenzi banjye twibumbiye mu  matsinda yo kwizigamira adufasha kwiteza imbere .Nabonye igishoro mbikesha ayo matsinda norora ingurube nkabasha kurihira abana yaba mu mashuri abanza na Kaminuza  ,nkaba ndi n’umuyobozi w’abagore mu Mudugudu wacu.”

Uwurukundo nawe ati:”Nyuma y’ayo masomo naje kwihangira umurimo wo gukora ubwajenti bwa MTN nkaba nohereza amafaranga nkakira ayandi,akaba ari yo mpamvu nshishikariza abandi bose batize ko bagana isomero bakamenya gusoma no kwandika.”

Astérie Nyirahabimana(Hagati)Umwarimu muri Kaminuza y’U Rwanda wagize uruhare mu gutegura imfashanyigisho z’uburyo bushya bwo kwigisha Abakuze(Social Practice Approach).

Uburyo bushya bwo kwigisha abakuze bwabarinze ibihombo

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi, Astérie Nyirahabimana wahuguwe na Kaminuza ya Aberdeen asobanura uko uburyo bushya bwo kwigisha abakuze bwabarinze kwibagirwa gusoma ,kubara no kwandika ndetse bunabarinda ibihombo mu byo bakora umunsi ku wundi.

Yagize ati:’’Mbere abakuze bigishwaga n’abadafite ubumenyi buhagije bw’uko abiga bakuze biga,haje uburyo bushya bwo kwigisha abakuze ushingiye ku mibereho yabo ya buri munsi ukabigisha kwandika,gusoma no kubara ariko ubyinjije mu byo bakora umunsi ku wundi (Social Practice Approach), bigatuma batibagirwa.”

Yakomeje agira ati:’’Niba ari ucuruza akavuga ati ndacuruza ariko ndahomba kuko mfite imbogamizi zo kutamenya gusoma ,kwandika no kubara.Iyo agiye kwigishwa yigishwa gusoma no kubara ibintu byinjira muri ya mirimo ye y’ubucuruzi .Ukora ubuhinzi nawe akigishwa gusoma no kubara ariko birebana na wa murimo we akora bikamurinda ibihombo bituruka ku kutamenya kubara intambwe,uko ajya kugura ibiro by’imbuto atinya ko bambwiba agahomba.”

Haracyari imbogamizi abiga bakuze bahura nazo

Umushakashatsi mu kigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR) Byaruhanga Ismael Kanyoni agaragaza imbogamizi abakuze bafite kuri ubu zirimo kutabona umwanya uhagije wo kujya kwiga bitewe n’inshingano zo kwita ku rugo no kutabona indorerwamo z’amaso zibafasha kureba neza.

Ismael Byaruhanga Kanyoni,umushakashatsi muri IPAR Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo IPAR mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi mu mwaka wa 2017 bwerekanye ko 35% by’abantu barengeje imyaka 18 babajijwe ngo batari bazi gusoma, kwandika no kubara, ndetse ko 66% batigeze barangiza kwiga amashuri abanza. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mwaka wa 2020/2021 mu Rwanda hari amashuri 4,953 yarangijemo abagera ku 127,054.

NYIRANGARUYE Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 10 =