Rwamagana: DASSO yasabwe gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage n’iterambere ry’igihugu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko umutekano ari wo musingi w’iterambere ry’igihugu, asaba abarangije amahugurwa y’ibanze y’Urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano (DASSO) gukorana n’abaturage n’izindi nzego kugira ngo bakumire kandi bahangane n’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Ibi yabivuze ubwo hasozwaga ku mugaragaro icyiciro cya 10 cy’amahugurwa y’ibanze y’abagize urwego rwa DASSO, cyabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Abarangije aya mahugurwa bamaze ibyumweru 12 bahabwa ubumenyi n’ubumenyingiro bizabafasha kuzuza inshingano zabo kinyamwuga.
Mu masomo bahawe harimo imikino njyarugamba, gukoresha imbunda no kurasa, ubumenyi bw’ibanze mu gucunga ahakorewe icyaha, gukusanya amakuru no kwandika raporo, imikoranire ya DASSO n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, gucunga ibiza no kurengera ibidukikije, gutanga serivisi inoze no kurinda umutekano.

Aya mahugurwa agamije gutegura abayarangije kugira ubushobozi, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibafasha gukumira no guhangana n’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.
Umutekano ni wo musingi w’iterambere
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko aya mahugurwa ari umusaruro w’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kongerera ubushobozi urwego rwa DASSO kugira ngo rukomeze gufasha uturere gucunga umutekano.
Yagize ati: “Twese tuzi icyo umutekano uvuze n’icyo bisaba kugira ngo ubungabungwe. Ibikorwa byose tumaze kugeraho mu gihugu cyacu tubikesha umutekano dufite, kuko ari wo musingi w’iterambere. Tudafite umutekano, ntitwagera ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage twifuza.”
Yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mutekano n’imiyoborere myiza biranga igihugu, avuga ko ibyavuye mu byiciro icyenda by’amahugurwa byabanje bitanga icyizere ko n’abasoje icyiciro cya 10 bazakomeza kubakiraho.
Ati: “Turishimira umusaruro ukomoka ku byiciro icyenda by’amahugurwa byabanje, kuko ari byo bidutera kuvuga ko abasoje amahugurwa uyu munsi na bo bazakomereza aho tugeze.”

Minisitiri Habimana yavuze ko kuva urwego rwa DASSO rwashyirwaho, rwagize uruhare mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo binyuze mu bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, cyane cyane Polisi y’u Rwanda.
Yongeyeho ko nubwo u Rwanda rukomeje kugira umutekano, hakiri ibibazo n’ibyaha bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage kugira ngo bikumirwe kandi bikemurwe.
Muri ibyo bibazo harimo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kunywa no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, ubuzererezi, abana bata amashuri, kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe n’ihohoterwa ryo mu ngo.
Yagize ati: “Uyu munsi turishimira ko u Rwanda rutekanye mu midugudu yose, kandi urwego rwa DASSO ruzakomeza kugira uruhare mu gutuma abaturage bakomeza kumererwa neza no kugira umutekano usesuye. Ibi bizagerwaho ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.”
Yavuze ko gukemura ibyo bibazo ari ingenzi kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubaho batekanye, bishimye kandi bafite imibereho myiza.

Abasoje amahugurwa basabwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe
Minisitiri Habimana yasabye abarangije amahugurwa gukoresha ubumenyi n’ubumenyingiro bahawe mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Banyeshuri musoje iki cyiciro, amahugurwa mwahawe yabahaye ubumenyi bukwiriye. Tubitezeho gukorana n’izindi nzego ndetse n’abaturage kugira ngo ibibazo bikigaragara, bishobora kubangamira umutekano w’abaturage, iterambere n’imibereho myiza yabo, bikemuke.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza gushyigikira urwego rwa DASSO mu kongera ubushobozi n’ubunyamwuga bw’abarugize, ku bufatanye n’izindi nzego, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda.
Mutuyimana Delphine, ukomoka mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ubumenyi yungukiye muri aya mahugurwa azabukoresha mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
Yagize ati: “Ngiye gushishikariza abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo mu gucunga umutekano, haba mu kurinda ibyabo cyangwa iby’abandi. Umuturage akwiriye kumva ko umutekano wa mugenzi we na we umureba, kuko iyo mugenzi we atekanye, na we aba atekanye.”

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 10 Kanama 2026, yitabirwa n’abanyeshuri 357, barimo abagabo 243 n’abagore 114, baturutse mu turere 15.
Nyirahabimana Joséphine
