Rwamagana: Urubyiruko rurasabwa kwiga imyuga itanga akazi

V/C Mayor w'imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, yasuye GS Janjagiro TVT and Primary school, ari kumwe n'abandi bayobozi.

Ikigo cy’amashuri cya GS Janjagiro, TVT and Primary school, giherereye mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana cyaje ari igisubizo ku banyeshuri bahiga, kuko kigisha ibijyanye no gutwara imodoka, kuzisudira, kuzikanika (automobile technologie), bikazorohera ababyize kubona akazi.

Ni mu gihe muri iki gihe, urubyiruko rushishikarizwa kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kugirango ruzabone uko ruhangana ku isoko ry’umurimo.

Impanoyimana Mariamu, yiga mu mwaka wa gatatu yigiriye icyizere yumva ko ibintu byose bitagenewe abahungu, yumva ko n’abakobwa bashoboye. Avuga ko yiga ibijyanye n’ubumenyi bwo kumenya imodoka no kuzikanika.

Ati “Nindangiza ku byiga bizamfasha kuba nakwihangira umurimo cyangwa se nkaba nabona n’akazi, si nshobora kuzicara nk’umuntu utarize. Yego n’ibindi wakwiga ni byiza ariko ndashishikariza abakobwa bagenzi banjye bagitinya amashuri nk’aya, gutinyuka bakayakunda kuko bizadufasha kuzagira icyo tugeraho mu gihe kizaza, urubyiruko ni rukore, rugandukire umurimo”.

Aho bakorera pratique ya automobile technologie.

Nayibare Davis, nawe ni umunyeshuri wiga Gs Janjagiro TVT and Primary School, yigamo gukanika, gusudira imodoka. Avuga ko mbere yumvaga aziga ubukerarugendo, abonye ikigo kije hafi ye yanga gupfusha ubusa amahirwe yo kwiga umwuga kuko yumva bizamugirira akamaro mu buzima bwe bw’ejo hazaza.

Ati “Nahisemo kubyiga kuko hanze aha hari igihe imirimo iba yarabuze cyangwa se n’umuntu akaba yakwihangira umurimo binyuze mu gusudira cyangwa mugukanika imodoka, nkaba nshishikariza urubyiruko kwiga ibijyanye n’imyuga y’amaboko (TVT) kuko birafasha cyane”.

Igiraneza Josué ni umwarimu wigisha muri automobile technologie, avuga ko nubwo abanyeshuri hari ubumenyi bungutse ariko mu byo bigiraho hari ibikoresho bidahagije birimo imodoka nzima ikora, gusa bizeye ko bizagenda biza buhorobuhoro.

Ibikoresho by’imodoka, aho buri bice bagenda babitandukanya berekana ibice byayo n’uburyo insinga zigiye ziteranije.

Umutoni Jeanne, ni Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana, avuga ko kubijyanye na TVT zirimo zijya ahantu hose kugirango abana bose baba abahungu cyangwa abakobwa bige byibura iby’imyuga bihite bibaha akazi.

Ati “Kubyigisha ni uko nibura byatwegereye, mwabonye ko dufite TVT hafi yacu ahari hari GS, tugashyiramo TVT, bigatuma dukangurira abanyeshuri bigaga amasomo rusange bakiga ay’imyuga bakazabona akazi, bakubaka igihugu cyacu bityo bakabasha kwiteza imbere”.

Yakomeje agira ati “Ni uhare rwacu rero twese gukomeza gukangurira urubyiruko ari abahungu n’abakobwa bakiga imyuga”.

Visi Maire ushinzwe imibereho myiza yanabwiye urubyiruko kutishora mu businzi, mu busambanyi n’ibiyobyabwenge. Ati “Ibikubayeho utagizemo uruhare utangire amakuru kugihe”.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 5 =