Rwamagana: Urubyiruko rurasabwa gutangira amakuru igihe cyose bahohotewe

Abanyeshuri biga GS saint Vincent de Paul Rwamagana, basabwe kwirinda ababahohotera ndetse byanaba bagatangira amakuru ku gihe.
Muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurengera umwana, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu kigo cy’ishuri cya GS Saint Vincent de Paul. Insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana none n’ejo hazaza.
Ubuyobozi bwasabye abana b’abanyeshuri baba barahuye n’ihohoterwa kwandika udupapuro kugira ngo bamenyekanishe ibibazo bahuye nabyo bubikurikirane.
Munezero Sylivie ni umunyeshuri yavuze ko agomba kwirinda abamushuka. Agira ati ‘’ngomba kwirinda abanshukisha ibintu nkanyurwa n’ibyo ababyeyi banjye bampaye ibitabonetse nkihangana nkareka gusaba abantu bose mbonye’’. Anongera ho ko agiye kugira inama bagenzi be bavuye mu ishuri bakarisubiramo, akanabasaba kudahishira ababahohotera bakajya batangira amakuru ku gihe.
Sibomana Athanase yiga muri iki kigo S2, yavuze ko ubu bukangurambaga bumweretse ko agomba kugira ikinyabupfura akirinda imyitwarire mibi ndetse akajya agira inama bagenzi be abona batari mu nzira nziza kugira ngo nabo bazagire ejo hazaza heza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne yavuze ko kugira ngo babashe kurengera umwana bagomba kujyanamo, ababyeyi na buri wese. Agira ati ‘’wowe ubwawe nubasha kwirinda uzatanga amakuru nutirinda uzaceceka,sibyo!’’
Yongeye gusaba abitabiriye ubu bukangurambaga kwirinda amakimbirane yo mu miryango yibutsa ko umwana arengerwa ku bintu byose kandi bakajya batanga amakuru ku ihohoterwa ryose ryaba iryabakorewe, haba kubasibya ishuri, kurinda inyoni mu muceri, kujya gucuruza amagi n’ibindi. Ati ‘’ ku myaka yanyu muri abo kwiga’’.
Ubuyobozi bwongeye gukanguria abanyeshuri kugira isuku, kuko isuku nke iri mu bitera indwara zituma abana bagwingira.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiye taliki ya 07 Ukuboza gisoze taliki ya 14 Ukoboza 2021.