Mu mafoto: Uko umuhango wo gufungura kumugaragaro Onzebox Sports wagenze

Byari ibyishimo byinshi kubakunda gukora siporo nyuma y’igihe kinini bari bamaze bategereje salle igezweho ikorerwamo Aerobic. Uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Salle, waraye ubaye ku mugoroba wo kuruyu wa Kane taliki 13 Nyakanga 2023 saa kumi n’ebyiri n’igice aho iki gikorwa cyarabereye ku Kinamba cya Gisozi, ari naho iyi salle iherereye.

siporo ya Aerobic ni siporo abantu bakora mu itsinda (bishyize hamwe) kugirango baterane morale, ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse izamura igipimo cyo guhumeka. Akaba ari siporo ushobora gukora guhera ku minota icumi kuzamura. sibyo gusa, kuko Aerobic ifasha umuntu gutwika karori, kugorora imitsi no kugabanya ibiro mu buryo bwiza kandi mu gihe gito.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye cyane cyane abakunda siporo nkuko bigaragara mu mafoto, aharanzwe n’ubusabane ku bari bitabiriye bose hamwe n’ibiganiro birebana n’akamaro ka siporo ya Aerobic, ndetse n’ikiza cyo gukorera siporo hamwe.

Ubwo bafunguraga ku mugaragaro salle ya Onzebox Sports

Umuyobozi wa Onzebox Sports, Benjamin BISAKARE, mu ijambo yagejeje kubitabiriye iki gikorwa yavuze ko intego za Onzebox Sports ari uguhuriza hamwe abakunzi ba Aerobic bityo bagakorera hamwe birinda indwara zitandura. Benjamin yagize ati” Ibi byose ntibyari kugerwaho mudahari, kandi iyi salle ni iyaburi wese ukunda siporo.

Yakomeje avuga ko uretse ibikorwa bya siporo bahuriramo umunsi ku munsi, hagomba kugaragara n’urukundo mu bakorera siporo muri Onzebox Sports. Avuga ko icyo bashyize imbere ari siporo n’urukundo bityo ko bigomba kugendana dore ko abahuriye mu itsinda rya Onzebox basanzwe bafite ibikorwa bitandukanye by’urukundo bahuriramo kenshi. Aha twavuga nko gusura abarwayi, kubakira abatishoboye, kwishyurira abana amashuri n’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante), n’ibindi.

Abakunzi ba Aerobic bagaragaje akanyamuneza kubera iyi salle nziza kandi igezweho

Twakubwira ko iyi salle yatanshywe ku mugaragaro ifite ububasha bwo kwakira icyarimwe abantu barenze ijana, kandi ukaba wabasha kubona aho wicara hatekanye mu gihe wifuza kuruhuka, kandi ukabasha kuhabona internet y’ubuntu (free-wifi). Ku bandi bantu bakora siporo zitandukanye nabo bahawe ikaze kuba baza kubyaza amahirwe iyi sale dore ko iminsi yose iba ifunguye, kandi ishobora gukorerwamo siporo zitandukanye.

Niba wifuza gukorera hamwe n’abandi, twakubwira ko Onzebox Sports iguhaye ikaze. Iherereye ku Kinamba cya Gisozi, ku muhanda KN 12 St, muri etage ya mbere, hejuru yahakorera Banki ya Kigali. Kuri ubu, ikaba iri gutanga ubwasisi ku bakunda Aerobic doreko wishyura ibihumbi bibiri gusa (2,000RWF) ugahabwa coupon ushobora gukoreraho iminsi itatu nta kiguzi kindi usabwe.

Dore mu mafoto uburyo byari byifashe 

Salle ya Onzebox Sports ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ijana bagakorera hamwe siporo kandi bisanzuye

Hakaswe umutsima, nk’igikorwa cyo gusangira ku bantu bari bitabiriye iki gikorwa
Nyuma yo gukora siporo, hafunguwe champagne mu gutaha iyi salle, bityo abantu barushaho gusabana

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye uyu muhango
Uretse kuba wakora siporo, iyo unaniwe hari ahantu heza ushobora kwicara wirebera umujyi wa Kigali
Coach Phocas ukunzwe cyane mu mujyi wa Kigali mu bijyanye no gukoresha Aerobic, niwe watanze imyitozo kuri uyu munsi
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 21 =