Menya uko bategura potage bonne femme (leek potato soup)

Potage Bonne Femme

Potage bonne femme igizwe n’imboga dusanga hasi. Vital Ngiruwonsanga akorera muri Alimentation du Carrefour i Muhanga aravuga uko potage bonne femme itegurwa n’ibiba bikenewe.

Dore ibyo ugomba kuba ufite.

  • Puwalo;
  • Ibirayi;
  • Beure (amavuta) cyangwa marigarine;
  • Perisire ikataguye cyane ;
  • Umufa w’imboga(caroti ,igitunguru,cereli,puwavuro n’ikibabi cya laurier. Ibi byose bitogosheje mu mazi);
  • Creme flesh cyangwa amata;
  • Umunyu;
  • Cube maggi.

Ibi byose urabisukura neza,ukabishyira mu isafuriya.  Ugafata amavuta cyangwa marigarine ugashyira mu isafuriya iri ku muriro ukirinda ko byatura; ugashyiramo puwalo zikase ukirinda ko zihindura ibara kandi ugakoresha umuriro muke nyuma ugashyiramo wa mufa w’imboga. Nyuma y’iminota 40 ugashyiramo ibirayi wakasemo uduce duto na perisile ikataguyemo duto; ibi birangiye ushyiramo ya creme flesh cyangwa amata, bimaze gushya ubikuraho ukabisya. Iyo birangiye usubiza ku muriro muke. Ugashyiramo cube maggi n’umunyu muke.

Iyi potage iherekezwa n’umugati kandi ikanywebwa ishyushye.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 + 18 =