Mataba, Neretse ushinjwa ibyaha bya jenoside ‘abaturage baracyamukomeyeho’

Ishuri rya ACEDI Mataba

Abaturage bamwe bo muri Mataba ngo baracyakomeye kuri Neretse Fabien ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri ubu akaba aburanira mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi.

Umwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe riharanira umuco n’iterambere ry’ubuhinzi muri Mataba (ACEDI Mataba), avuga ko azi Neretse wanabaye umuyobozi w’iri shyirahamwe igihe ryatangiraga mu 1989, nk’umuntu wari ufite imirimo myiza muri leta ya Habyarimana aho yayoboraga ikigo OCIR-CAFÉ (ikigo gishinzwe imirimo yo gutunganya no kugurisha ikawa), avuga kandi ko ari Neretse wagize igitekerezo cyo gushinga ishuri muri Mataba kuko abana baho batigaga.

Avuga ku isura ya Neretse muri rubanda uyu munyamuryango yagize ati “abaturage b’ino iyo uganiriye nabo, umubare munini baracyamukomeyeho nk’umuntu wabagejejeho ibikorwa by’amajyambere; abo yagiye afasha abana babo bakiga, imiryango y’abo yagiye aha akazi, kuba ariwe wize amashuri menshi mbere y’abandi inaha akazana n’ibyo bikorwa by’amajyambere, baracyamukomeyeho.”

Inzu yo kwa Neretse I Mataba ituranye n’iya nyina

Nyamara ariko uyu munyamuryango yemeza ko muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabonye uwitwa Mpendwanzi imodoka ya Neretse imutwaye; uyu Mpendwanzi akaba ari umwe mubo Neretse ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ryabo.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Mataba, Uwamahoro Odile, atangaza ko kuba abantu nka Neretse bakurikiranwa n’ubutabera bakaburana, baba abere cyangwa urukiko rukabahamya ibyaha, bitanga icyizere ko abarokotse jenoside nibura nabo bafite ubuvugizi.

Ubuyobozi bubibona ukundi

N’ubwo abaturage bagishima ibikorwa bitandukanye Neretse yakoze muri Mataba, ubuyobozi bubibona ukundi. Mbonyinshuti Isaie ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba, atangaza ko abaturage yaganiriye nabo babona Neretse nk’umuntu watanze urugero rubi.

“Nk’umuntu wari warize yarangiza akijandika muri jenoside, ni isura mbi yatanze ku baturage ndetse no ku muryango nyarwanda, cyane nk’umuntu wari warakoze ibikorwa byiza bijyanye no gushishikariza abaturage iterambere ririmo kwishyira hamwe no kwubaka amashuri nyuma bikarangira nabi, bivuze ngo ibyiza yari yarakoze byose yarabyishe.” Mbonyinshuti avuga kuri Neretse.

Ibiro by’umurenge wa Mataba

 

Umurenge wa Mataba uherereye mu cyahoze ari komini Ndusu, perefegitura ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda, akaba ariho hari iwabo wa Neretse. Mataba ubu ni umurenge uri mu karere ka Gakenke.

Mu rubanza aburana mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi, Neretse ashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakoreye aho yari atuye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu byahoze ari perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi cyane cyane ku musozi wa Mataba, urubanza rwatangiye kuwa 7 Ugushyingo 2019, rukaba ruteganijwe kurangira mu byumweru bitandatu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 3 =