Kigali: Bisi 200 zikoresha amashanyarazi zizagabanya ibyuka bihumanya ikirere

BasiGo yamuritse bisi ebyiri zikoresha ingufu z'amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’ikigo BasiGo gitunganya bisi zikoresha amashanyarazi buratangaza ko bisi 200 zikoresha amashanyarazi zigiye gushyirwa mu muhanda mu mujyi wa Kigali, zizagabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024 mu muhango wo kumurika ku mugaragaro bisi ebyiri zije ziyongera ku zindi bisi ebyiri zikoresha amashanyarazi zimaze amezi abiri zikorera muri Kigali. Ubuyobozi bw’ikigo BasiGo bukaba bwatangaje gahunda bufite yo gushyira mu muhanda bisi 200 mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa bya Tap& Go mu Rwanda Johns Kizihira, avuga ko mu mezi 18 BasiGo izashyira mu muhanda imodoka 200 zikoresha umuriro w’amashanyarazi zizafasha mu kurinda ibyuka bihumanya.

Yagize ati: “Hari bisi 92 dushaka kuzatumiza mu kwezi kwa Kane ku buryo uyu mwaka wajya kurangira nibura izindi 100 ziyongereye mu muhanda. Gahunda iracyari yayindi y’uko twashyira mu muhanda imodoka 200 z’umuriro mu mezi 18 utangiye kubara mu kwa Mbere uyu mwaka. Ibyiza byazo ni byinshi kandi nta myotsi mibi duhumeka.”

Johns Kizihira, Umuyobozi ukuri ye ibikorwa bya Tap & Go mu Rwanda.

Umukozi wugirije ushinzwe gucunga ububiko muri BasiGO, Bambanze Fidelite avuga ko izi bisi zikoresha amashanyarazi zimaze gutanga umusanzu mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere n’abagenzi bazigendamo bakaba babyishimira.

Yagize ati: “Umusanzu urahari uremereye cyane kubera ko usanga ibyuka bihumanya ikirere byaragabanutse cyane dufite ingero. Ikindi abantu barazikunze n’abagenzi bagenda babitubwira, bifuza ko zaza ari nyinshi byihuse.”

Bambanze Fidelité,umukozi wungirije ushinzwe ububiko muri BasiGo.

Ku rundi ruhande, nyuma y’uko BasiGo na AC Mobility byasinyanye amasezerano yo gutangirana na sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, zirimo Kigali Bus Service na Royal Express, bamwe mu bamaze guhabwa bisi zikoresha amashanyarazi bemeza kandi bakishimira ko zigabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Abashoferi bahuguriwe gutwara bisi zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, Winner Nilla, yashimiye BASI GO kuba yabahaye iyi bisi nini ikoresha amashanyarazi, ndetse anizeza ko bagiye kuyikoresha batanga umusanzu ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Abayobozi batandukanye ba sosiyete z’ubwikorezi hamwe n’abakozi bahuguriwe gutwara bisi zikoresha amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa Sosete ya KBS, Charles Ngarambe, avuga ko bisi zikoresha ingufu z’mashanyarazi ari nziza ugireranije n’izindi modoka bari basanzwe bafite

Yagize ati: “Mbere na mbere reka dushimire BASI GO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye ko izi bisi zikora, twari twabonye imwe ubu baduhaye n’iya kabiri tugiye gukomeza kureba inyungu, ariko icyo nababwira ni uko mu mezi abiri tumaranye twabonye ari bisi nziza.”

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri kibaye isoko rya BasiGo nyuma ya Kenya nk’Igihugu kimaze kumenyera gukoresha izo bisi nk’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu mu mujyi munini wa Nairobi.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 25 =