Kaniga: Ubuharike bwongera amakimbirane mu miryango

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kaniga, akarere ka Gicumbi bavuga ko ubuharike ari kimwe mu bikurura ubukene n’amakimbirane mu miryango yabo. Ubuyobozi bw’uyu murenge ntibuhabanyan’aba baturage kuko buvugako bimwe mu bibazo bakirabiba bishingiye ku mitungo, biva mu miryango y’abaharitswe.

Nyiramirimo Annonciata atuye mu kagali ka Nyarwambu ,umurenge wa Kaniga avuga ko umugabo afite yamushatse ari uwakabiri ndetse ngo nyuma yashatse n’abandi batatu ,ariko ngo kubwe yabonye gushaka umugabo ufite abagore benshi ntakiza kirimo ahubwo bikurura amakimbirane hagati y’ abagore ndetse n’abana. Nyiramirimo avugako bafitanye abana bariri, ariko ngo niwe wirwariza kuri buri kimwe cyose, akanamenya ikibeshaho abana be.

Tukahirwa Chantal nawe atuye mu kagali ka Nyarwambu ,umurenge wa Kaniga avuga ko yaharitswe n’umugabo bari barasezeranye byemewe n’amategeko ,uyu mubyeyi avuga ko abaho nk’umupfakazi kandi afite umugabo, banafitanye n abana batatu ,ngo ajya kumuharika yagurishije imitungo bari bafitanye arongora undi mugore amujyana I Bugande.

Aba babyeyi bavuga ko ubuharike butuma abana batabona uburere buhagije bitewe no kubura igitsure cy’umugabo cyane ko ahanini kubera gushaka abagore benshi abagabo baba batazi n’amazina y’abana babo bityo ngo byagorana kubahiriza inshingano z’umugabo kubana atazi n’amazina. Aha, aba babyeyi bemeza ko inshingano z’umuryango ziharirwa abagore ,bityo iyi miryango yaharitswe ikarangwa n’ubukene bukabije, urwango n’ubushamirane bishingiye ku mitungo.

Bangirana Jean Marie Vianney umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga avuga ko uyu murenge ugaragaramo amateka y’ubuharike, kuko bimwe mu bibazo bakira bishingiye kumakimbirane aturuka ku mitungo mu ngo z’abaharitswe. Uyumuyobozi avuga ko kugirango uyu muco ucike burundu barushaho gukora ubukangurambaga berekana ingaruka z’ubuharike, ndetse bagasobanurira abaturage icyo itegeko ry’umuryango riteganya, aho itegekonshinga ry’ u Rwanda rivuga ko ugushyingirwa kwemewe ari uko umugabo umwe n’umugore umwe . Abandi baza nyuma bitwa inshoreke.

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 ⁄ 4 =