Ishyaka rya Green Party ryatoye abakandida bazarihagararira mu matora y’abadepite

Bamwe mu bakandida depite batowe.

Ishyaka riharanira Democracy no kurengera ibidukikije (DGPR) ryatoye abakandida bazarihagararira mu matora y’abadepite azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 mu turere tw’umujyi wa Kigali.

Abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite batorewe muri kongere y’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ku rwego rw’umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2024, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali yahuje abahagarariye urubyiruko mu turere tugize umujyi wa Kigali, abahagarariye abagore n’abahagarariye inzego z’ishyaka.

Hon. Frank Habineza Perezida w’ishyaka rya Green Party hamwe n’abagize inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Perezida w’ishyaka DGPR Hon. Frank Habineza avuga ko aya ari amahirwe ku barwanashyaka kugirango bitoreshe mu turere bakomokamo.

Yagize ati: “Muri iyi kongere nanone hatumiwemo abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo guha amahirwe abarwanashyaka ba Green Party bakomoka mu turere tw’umujyi wa Kigali, kugirango bitoreshe ku mwanya w’abadepite mu turere twabo.”

Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bitabiriye kongere.

Ishyaka Green Party ryatoye abakandida depite umugore n’umugabo mu karere ka Gasabo, umugore n’umugabo mu karere ka Nyarugenge n’umugore n’umugabo mu karere ka Gasabo. Aba bakandida bakaba bazatorwa ku rwego rw’igihugu bagahagararira iri shyaka mu nteko ishinga amategeko.

Ku rundi ruhande, Perezida w’ishyaka Hon. Frank Habineza yavuze ku gitekerezo cyatanzwe n’ abarwanashyaka ba DGPR ku migabo n’imigambi y’ishyaka izifashishwa mu gushaka amajwi (Manifesto) mu butabera aho basaba ko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ku bakekwaho ibyaha cyavaho nka kimwe mu byafasha mu kugabanya ubucucike mu ma gororero.

Abarwanashyaka batanze ubusabe bw’uko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo cyavaho.

Yagize ati: “Mwumvise ko batanze igitekerezo cy’uko igihe cyo kufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyavaho kubera ko usanga umuntu amaze umwaka, imyaka ibiri agifunze iminsi 30. Umuntu niba batari bamukatira, aburane ari hanze. Ni igitekerezo cyiza twakiriye.”

Ibikorwa byakozwe mu mujyi wa Kigali bikaba byabimburiye ibindi aho biteganyijwe ko bizakomeza no mu zindi ntara enye zisigaye bikazakomereza mu Majyaruguru y’igihugu.

Abarwanashyaka ba Green Party mu gikorwa cyo gutora abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite muri Nyakanga 2024.
Hon. Frank Habineza Perezida w’ishyaka rya Green Party.

 

Clementine Nyirangaruye

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =