Iburasirazuba: Kwagura imiyoboro bizakemura ikibazo cy’amazi adahagije _Guverineri Rubingisa

Rubingisa Pudence, Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’Intara y’Iburasirazuba, cyahuje Ubuyobozi bw’Intara, RIB na Polisi, hasubijwe ibibazo byabajijwe n’abanyamakuru, birimo ibibazo by’amazi make, iby’umutekano, hatangwa n’ubutumwa kuri gahunda yo Kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bimwe mu bice by’Intara y’Iburasirazuba bigiye bigaragaramo ibura ry’amazi aho bashobora kubona amazi kabiri gusa mu kwezi. Ibi bigaterwa n’imiyoboro y’amazi idahagije igomba kwagurwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yabigarutseho mu kiganiro, avuga ko mu Ntara y’Ibirasirazuba bafite koko ikibazo cy’amazi adahagije cyane cyane muri Rwamagana bigaterwa n’imiyoboro irimo itanga amazi.
Ati “Iki kibazo cy’amazi kirazwi, WASAC iri kugishakira umuti kuko hari inganda z’amazi zirimo kubakwa, imiyoboro irimo kwagurwa, ikindi uko Rwamagana, Bugesera, Ngoma, bigenda biturwa uko Intara yose igenda yiyongera mu guturwa byasabye ko WASAC isubiramo imiyoboro bakongera amatiyo, inganda zirahari ndetse n’amazi azasaguka ajye no mu mujyi wa Kigali”.
Rubingisa yakomeje ati “Dufite igisubizo cyo gukemura iki kibazo. Imiyoboro yakera igomba kwagurwa kuko inganda ziyategura zirimo kubakwa muri Karenge, Ngoma, ku buryo tuzabona amazi ahagije, ariko mu gihe bitarakorwa amazi yajya asaranganywa uko angana no kureba buryo ki byazagerwaho bikadufasha kubona amazi mu ngo n’ahantu hose hahurira abantu benshi”.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yanatanze ubutumwa kuri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994. Ati “ muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukugirango twese nk’abaturage b’Iburasirazuba twumve ko dufite inshingano zo kwibuka, kwitabira ibiganiro, kurinda umutekano cyane cyane uw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twigisha amateka abana bacu bato bamwe batayazi cyangwa se bayabwirwa nabi.
Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro



Nyirahabimana Joséphine