Habonetse uburyo bugiye gukoreshwa mu guhashya malaria

Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho n’igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo DRC byishyize hamwe ngo birwanye malaria icike burundu, kwica amagi y’umubu akaba aribwo buryo bugiye gukoreshwa, aho guhiga umubu wakuze nkuko ibihugu bitakigira malaria byabigenje.
Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko igihugu cya Uganda, Tanzanie na Repubulka Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) bafite imibare myinshi ya malaria ijya kugera kuri ½ cya malaria yose muri Afurika, akaba ariyo mpamvu bashyize hamwe kugira ngo bagabanye malaria.
Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima yasobanuye ko hagiye gushyirwa imbaraga mu buryo butari busanzwe bukoreshwa bwo kwica amagi ya malaria bakaba bagiye kubikora bafatanije n’ibi bihugu kuko aho byagaragaye ko maralia yacitse burundu aribwo buryo bakoresheje.

Iyi Minisiteri ivuga ko mu myaka yashize guhera muri 2012 u Rwanda rwagize malaria nyinshi cyane. Ariko mu myaka ibiri ishize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rikaba ryasohoye raporo ivuga ko u Rwanda na Ethiopie byagabanije malaria cyane n’mfu ziyikomokaho. U Rwanda rukaba rwaragabanijeho abantu barwara malaria bagera ku 430.000.
Ubushakashatsi buheruka bwo muri 2015 bwagaragaje ko guhera muri 2005 u Rwanda rwagabanije imfu z’abana n’ababayeyi bicwa na malaria ho 80%.
Minisitiri akomeza avuga ko u Rwanda rwavuye ku mfu zigera ku 1076 ku bana 100.000 bavutse, uyu munsi rukaba ruri kuri 210.

Eric Mukomena Sompwe Umuyobozi wa gahunda ishinzwe kurwanya malaria muri DRC yavuze ko gufatira ingamba hamwe zo kurwanya no gukumira malaria mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’gihugu cye ari ikintu cyiza cyane kuko bizashyirwa no mu genamigambi rya buri gihugu. Ati «igihugu cyacu gifite 10% bya malaria muri Afurika, urumva rero ubwo tugiye gushyira hamwe tukayirwanya izagabanuka ndetse inacike burundu kuko twagiye tunarebera hamwe uburyo buri gihugu kirwanya malaria tukazabishyira mu bikorwa, ikindi ubu buryo bwo kwica amagi y’umubu tugiye gukoresha bizadufasha kuyihashya ntakabuza ».
Mu mwaka wa 2016, abantu bagera kuri miliyoni 216 barwaye malaria, abagera kuri 445.000 yarabahitanye, ni mu gihe 91% mubo yahitanye ari abo mu karere k’Afurika.