Abanyarwanda babishaka babifitiye ubushobozi boroherezwe mu kwiga umurimo w’ububyaza

Mukamusana Marie Clarisse umubyaza akaba anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ababyaza

Ku munsi mpuzamahanga w’ababyaza uba ku italiki ya 5 Gicurasi buri mwaka, ababyaza bagaragaje ko umubare w’ababyaza ukiri hasi ugereranije n’ababyeyi baba babakeneye bikagira ingaruka ku babyeyi n’abana bavuka.

Mukamusana Marie Clarisse ni umubyaza akaba anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda  mu ishami ry’ababyaza avuga ko umubare w’ababyaza ukiri muke kandi ngo igihe umubare wabakenewe ukiri hasi icyo bategerejweho kukigeraho biragoye.

Ati « abaforomo batangiye kera kandi n’amashuri ari menshi  ariko ababyaza batangiye nyuma kandi batangira n’amashuri ari make  gusa umubare w’abari mu ishuri ugenda wiyongera ». Anavuga ko nibakomeza kubaha ubufasha  abanyeshuri bakabasha kwiga  bakanaborohereza mu kubaha inguzanyo umubare uziyongera. Ati « biragoye ko umwana udafite inguzanyo, kugira ngo umubyeyi abashe kumubonera miliyoni ebyiri zo kwishyura ku mwaka, bishobora bake ». Asaba ko abanyarwanda babishaka kandi babifitiye ubushobozi bakoroherezwa bagahabwa inguzanyo bakiga umubare w’ababyaza ukenewe ukagerwaho.

Uzayisenga Marie Goretti umunyeshuri mu ishami ry’ububyaza muri Kaminuza ya Huye

Uzayisenga Marie Goretti yiga mu myaka wa 3 mu ishami ry’ububyaza muri kaminuza ya Huye we ahabwa inguzanyo na leta nta kibazo afite kuko babaha amafaranga y’ishuri n’abatunga ariko ngo uwirihira yishyura amafaranga y’ishuri angana na miliyoni 2. Avuga ko hari abayabura bakajya muri za Kaminuza zigenga bakiga andi mashami nyamara bifuzaga kwiga ububyaza. Aragira ati « kuko tugifite umubare muto w’ababyaza numva hakabayeho nk’ubufasha, kugabanya igiciro cy’amafaranga y’ishuri cyangwa gutanga amahirwe kubifuza kwiga umwuga w’ububyaza kugira ngo umubare uhagije uboneke.»

Kwiga mu mashami ajyanye n’ubuganga umunyeshuri asabwa gutanga miliyoni ebyiri (2.000.000frws) z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka ni mu gihe menshi mu yandi  mashami umunyeshuri yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganinani (800.000frws) ku mwaka muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bamwe mu babyaza bishimira umurimo bakora

Ingaruka ku mubyeyi waje kubyara

Iyo umubyaza ari muri maternité ari umwe hakaza ababyeyi babiri ntabwo buri wese yahabwa icyo yagomba kubona kuko urakira umwe, wongere usange undi kandi uwo usize asigara ahangayitse bisaba kubasaranganya  bityo ntukorere buri wese icyo asabwaga kubona nkuko byatangajwe na Mukamusana Marie Clarisse.

Aranagira ati « nkubu ku bigo nderabuzima bavuga ko hari umubyaza umwe uwo mubyaza se  ntazarara izamu ? Ntazajya muri congé se ? Ntazatwita se ? » Bivuze ko  no ku bigo nderabuzima umubare  ugomba kwiyongera kuko ubuvuzi bw’ibanze ariho buhera.

Ababyeyi bari baje kwipimisha kuri bitaro by’akarere bya Kacyiru

Yanatanze urugero aho ku munsi mpuzamahanga w’ababyaza wizihijwe ku italiki ya 6 Gicurasi ku bitaro by’akarere bya Kacyiru bakiriye ababyeyi bari baje kwisuzumisha, ibyo bakoze ari ababyaza barenga 10 ngo byari gukorwa n’umubyaza umwe cyangwa babiri ati « urumva  umuntu 1 cyangwa 2 bakoze ibyo twese twakoze byumvikana ko hari abo bazahushura hakaba hari nibyo batazabona ». Ibyo batazabona bishobora kugira ingaruka kuri wa mubyeyi mu gihe cyo kubyara. Ariko mu gihe mu bigo nderabuzima hazaba harimo ababyaza bahagije  umubyeyi akaza akitabwaho uko bigombwa niba hari icyo babonye cy’ikibazo  kigakemuka hakiri kare bityo n’ingaruka  ku babyeyi n’abana bavuka zizagabanuka.

Murekezi Joséphine perezidente w’ababyaza mu Rwanda

Murekezi Joséphine perezidente w’ababyaza mu Rwanda  avuga ko kugeza ubu umubare w’ababyaza ari 2060 ariko hakaba hakenewe ababyaza 3600.

Anasobanura ko ishami ryita ku buzima  OMS rivuga ko ubusanzwe umubyeyi agomba kubyazwa n’ababyaza 2, uwakira umwana n’ubyaza, naho umugore utegereje kubyara agomba kugira umubyaza umwe, ku babyeyi babyaye umubyaza umwe agomba  kugira ababyei 8 areberera n’abana babo uko ari 8. Ariko kugeza ubu mu Rwanda ngo siko bimeze kubera ubuke bw’ababyaza.

Mu Rwanda umurimo w’ababyaza watangiye mu 1997, mbere abaforomo akaba aribo babyazaga. Ni mu gihe ku isi  umaze imyaka 100.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 19 =