Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi

Perezida Evaliste Ndayishimiye, kuri uyu munsi wo kurahira. Photos: aljazeera

Evariste Ndayishimiye, kuri uyu kane yarahiriye kuba Perezida w’Igihugu cy’u Burundi nyuma yuko atsinze amatora yabaye kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka wi 2020.

Muri uyu muhango, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati “Nzotwarira abantoye n’abatarantoye. Nanashimye imwe mu migambi y’abo twahiganwe nzobegera turebe uko twoyinonosora. Umunyagihugu wese agomba kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu ce yaba uri mu gihugu, mu mahanga n’impunzi.” Ikindi ngo azubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Perezida  Evariste Ndayishimiye  w’imyaka 52 agiye kuyobora igihugu cy’ u Burundi imyaka 7, akaba asimbuye Petero Nkurunziza witabye Imana taliki 9 Kamena 2020.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Solve : *
10 + 3 =