COVID-19: Yatumye inzozi z’ Umutesi zisohora

Lush Green Groceries, kampani Umutesi yashinze ishyikiriza ibibwa bibisi abantu mu mujyi wa Kigali, iminsi yose.

Umutesi Aliane ni umukobwa w’imyaka 22 kuri ubu ni umunyeshyuri muri Kaminuza, yarafite inzozi zo gucuruza, muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 byatumye abantu basabwa kuguma mu rugo, nibwo yatekereje gushinga kampani Lush Green Groceries ishyikiriza abantu, ibiribwa mu rugo.

Aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine, yamubwiye aho yakuye igitekerezo cyo gushinga kampani Lush Green Groceries ihahira abantu ibiribwa bitandukanye byiganjemo imboga, imbuto ikabibashyira mu ngo zabo.

Umutesi yakuze yumva ko azaba umuganga nka se. Ariko iki cyorezo cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange cyatumye abantu bajya mu bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo, nibwo yaje kugira igitekerezo cyo gushyira ibiribwa abantu mu rugo, muri restaurant n’amahoteli mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’ iki cyorezo.

Inyota yo gucuruza kandi yaturutse muri section (ishami) yigaga mu mashuri yisumbuye aho yakurikiranye ibijyanye n’imibare, ikoranabuhanga ndetse n’ubukungu (Math, Computer Science and Economics).

Umutesi Aliane, arimo kurangura bimwe mubyo abakiliya baba bamutumye, akabibashikiriza mu ngo zabo.

Muri iki kiganiro, Umutesi yanavuze ko amwe mu masomo yumvaga kurusha ayandi akanayatsinda cyane yari Ubukungu no Kwihangira Umurimo (Economics na Entrepreneurship), ndetse ngo arangije amashuri yisumbuye yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye aragitsinda ahabwa kwiga Ubukungu muri Kaminuza y’ u Rwanda Ishami rya Gikondo ahahoze ari SFB (School of Finance and Baking), kuri ubu yahindutse College of Business and Economics). Nubwo nyuma yakomereje mu Ishami ry’Icungamutungo (Finance) muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, ahamyako atagiye kure yibyo akora.

Uko yatangiye ubucururuzi bwo kujyana ibiribwa kubabikeneye (delivery)

Umutesi yatangiranye igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 73.000; agitangira yaranguraga mu Ntara zitandukanye, ariko kuri ubu asigaye arangura Nyabugogo, aho saa kumi za mu gitondo aba yagezeyo.

Avuga ko business igenda yaguka kuko yabashize kwishyura ishuri akaba anabasha kwikemurira ibindi aba akeneye atabisabye ababyeyi.

Intego ye ni ukwagura ubucuruzi akagira ububiko bunini (Groceries store), afite ahantu hazwi akorera kuruta uko yagenda abifata ahantu hatandukanye no kugura imodoka izajya imufasha kuko gukodesha izitandukanye bimugora.

Kuri ubu afite abakozi babiri bahoraho, abandi abaha akazi bitewe n’akazi afite.

Umutesi yemeza ko Lush Green Groceries yabaye igisubizo kuri benshi mu batuye mu mujyi wa Kigali, aho bahamagara kuri +250781449683 agahita abashyikiriza ibyo bakeneye.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 6 =