“Bucyibaruta yicishije amagambo”- Umurinzi w’igihango i Nyamagabe

Umurinzi w’igihango, Rwandinda Oswald aganira n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo baravuga ko Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa perefegitura ya Gikongoro ubwo jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga, uruhare rwe muri jenoside rugaragarira mu magambo yakoreshaga mu nama zitandukanye yaremeshaga.

Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) bakora inkuru ku butabera, ubwo basuraga ibice bitandukanye bibitse amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gukusanya amakuru ku ruhare rwa Bucyibaruta Laurent muri jenoside.

Rwandinda Oswaldi akaba umurinzi w’igihango, mu buhamya bwe kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, avuga ko n’ubwo Bucyibaruta atagaragaye ngo yice, ariko yicishije amagambo binyuze mu nama yaremeshaga afatanyije n’amashyaka ya politiki.

Yagize ati “Bucyibaruta niwe waremeshaga inama ahantu muri guest akorana n’ishyaka CDR iyo ryahuraga n’irya MRND aho kuri Guest, niho izo nama zakorerwaga. Mu nama yabereye ku Gikongoro yari ayirimo ariko abo bagapfa adahari ni ukuvuga ko iyo nama aricyo yavugaga. Bucyibaruta wari perefe n’ubwo atagaragaye ngo aze yice, ariko yicishije amagambo na politiki yarabikoze ntabwo mubeshyera.”

Mugabarigira Stanley, umuyobozi w’urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu cyahoze ari Gikongoro Bucyibaruta ari we wari ku isonga mu bari bayoboye ibikorwa bya jenoside aho babwiye abaturage ko bagomba kurwanya abatutsi.

Yagize ati “Icyo abategetsi bayoboye jenoside bakoze bafashe imiryango y’abahutu  yari ikikije agasozi ka Murambi bayimurira muri ACPR ku Gikongoro hanyuma kugira ngo bakangurire abaturage benshi kuza gukora jenoside, bagiye mu byaro abatutsi baturutsemo bababwira ko abatutsi b’I Murambi birukanye abahutu b’I Murambi ko niba bataje ngo bajye kubarwanya ikizakurikiraho ari uko nabo bazicwa.”

Mukamudenge Phoibe ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe agaruka ku magambo Bucyibaruta Laurent yakoreshaga mu gihe cya jenoside ubwo abatutsi bicwaga, nk’uko abisobanura. Yagize ati “Abantu barapfuye,n’umugabo wanjye yarapfuye, bagahungira kuri komini kubera ko yari afatanyije na Nteziryayo noneho akamubwira {Bucyibaruta} ngo “ujya gutwika urwiri arabanza akarukusanyiriza I Murambi”. Bigeze hagati hari ahantu nari nihishe noneho umugabo wari umpishe ati tugiye mu nama hano mu Gasarenda mu isoko ati  perefe araza kuyiremesha noneho nibwo ababwiye ngo uwahishe umupfakazi w’umututsi cyangwa imfubyi  icyo aricyo cyose ariko ari umututsi, namugaragaze bamucire umuganda. Yaravugaga ngo bakusanye urwiri barwegeranye ngo iyo ukusanyije urwiri ukarwegeranya ukarutwika rucika mu murima ntirwongera kumera. Ngo yabaga ari kumwe n’uwitwa Kamodoka.”

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rwatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Gicurasi 2022, biteganyijwe ko ruzarangira taliki ya 1 Nyakanga 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 23 =