Bitsa Bikuza Iwawe: Ikorabuhanga rifasha abahinzi gukoresha serivisi za banki batavuye aho bari

Abahinzi bibumbiye mu matsinda bahuguwe mu bijyanye no gukoresha uburyo biswe "Bitsa Bikuza Iwawe" (Push & Pull). Ikorabuhanga rizabafasha gukoresha serivisi za banki batavuye aho bari.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID); watangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gufasha amatsinda y’abahinzi   gukoresha serivisi za banki batavuye mu rugo “Bitsa, Bikuza Iwawe” (Push & Pull).

Ubu buryo bwashyizweho nyuma yo kubona ko abahinzi batuye mu cyaro   bahura n’imbogamizi zikomeye mu bijyanye no kwiteza imbere kubera kutabona serivisi z’ibigo by’imari nko kubona inguzanyo n’ibindi. Nkuko byatangajwe n’ Uhagarariye umushinga Hinga Weze mu Karere ka Gatsibo, Gatari Fabrice.

Gatari anemeza ko ubu buryo bworoshye kuko umuturage azajya yicara iwe mu rugo akohereza amafaranga akabikwa mu kigo cy’imari, ndetse akaba ashobora kubikuza cyangwa kwaka inguzanyo nk’itsinda.

Mu kubikuza nk’itsinda, umuyobozi azajya yohereza ubutumwa bwo kubikuza kuri konti y’itsinda, ikigo cy’imari cyohereze ubutumwa ku bagomba gusinya buvuga ko uhagarariye itsinda asaba kubikuza amafaranga runaka.  Ubwo butumwa nibuzajya bugera aho bemeza ko amafaranga abikurwa bagera kuri 5 bazajya boherereza icyo kigo cy’imari ubutumwa buvuga ngo yego turabyemera, icyo kigo nikibubona kizajya gihita cyohereza amafaranga itsinda rishaka kubikuza kuri telefoni y’umuyobozi ayabone atiriwe ava mu rugo.

Gatari yanavuze ko abaturage batangiye gukoresha ubu buryo, gusa ngo bakomeje gukora ubukangurambaga ku bandi baturage kugira ngo babwitabire kuko bizabafasha kwiteza imbere.

Ubu buryo bwatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gatsibo kamwe mu turere 10 uyu mushinga Hinga Weze ukoreramo ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Bugesera na Ngoma.

Muri aka karere hari amatsinda y’abahinzi 386 mu mirenge 8 aho itsinda rigizwe n’abantu bagera kuri 75.

Ku bufasha bw’uyu mushinga ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere; abanyamuryango b’amatsinda basaga ibihumbi 6 bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 142 bakaba bamaze guhabwa inguzanyo isaga miliyoni 111.

Muri Gatsibo biteganyijwe ko iyi serivisi izafasha abahinzi 2563 aho bagomba guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 635 mu gihe cy’umwaka.

Ku bijyanye no kwizigamira, umushinga Hinga Weze ugaragaza ko mu matsinda 6337 washinze kuva muri 2017 agizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 59 bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyoni 839.

Uyu mushinga wanasinye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo by’imari mu Rwanda bizafasha aya matsinda mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo bajye bahabwa serivisi ku buntu. Nyuma y’iyo myaka izi serivisi zikazajya zishyurwa, bivuze ko bazajya babikuza kuri telefoni ku buntu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 − 9 =