Kwihangira udushya binyuze mu mishinga bizabageza kuri ba Rwiyemezamirimo b’icyitegererezo
Muri gahunda yo gukangurira urubyiruko rurangije za Kaminuza kwihangira imirimo, abanyeshuri biga mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi UR CAVM i Musanze bakoze imishinga. Mu mishinga 50 yakozwe hatoranijwemo imishinga 15 nayo izatoranywamo imishinga 10 izafashwa mu bijyanye n’amahugurwa, ibitekerezo ndetse n’ubushobozi.
Uwanyirigira Jeannette yarangije umwaka ushize wa 2018 muri Food science (ubumenyi mu bijyanye n’ibiribwa) mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi UR CAVM, umushinga we uri muri 15 yatoranijwe ukaba uwo gutunganya ibikomoka ku mboga, inyama na soya ; uru rusobe rukabyazwamo amafunguro yuzuye intungamubiri ari mu bwoko bwa burete na tofu. Avuga ko umushinga we utsinze yageza ibi biribwa bye ku isoko agahaza abaturage ndetse ugafasha mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije abana.
Karangwa Steven yiga mu mwaka 3 mu Ishami ry’Ubuhinzi muri UR CAVM afite umushinga wo gukoresha drone mu gutera imiti irwanya ibyonnyi mu myaka aragira ati « muri gahunda yo guhuza ubutaka ibyonnyi bikibasira imyaka, bihombwa umuhinzi n’igihugu muri rusange, akaba ariyo mpamvu nateguye uyu mushinga wo gukoresha drone mu kurwanya udukoko twibasira imyaka, kurinda abantu indwara bandura biturutse kugutera imiti cyangwa se indwara abantu bashobora kujyana mu myaka nka cyumya, ndetse n’amafaranga yahabwaga abatera imiti n’umwanya byatwaraga batera imiti. » Ibi ngo bizazamura umusaruro ndetse nabo biteze imbere aho guhanga amaso leta ngo ibahe akazi.
Landuard Semukera Umujyanama mu by’Ubuhinzi mu mushinga USAID Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID intego yabo akaba ari ugufasha abahinzi basanga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire, avuga ko imishinga 10 izatsinda, bazayifasha kubona amahugurwa n’inkunga bitewe nibyo imishinga izatoranwa izaba ikeneye.
Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi UR CAVM, Ihuriro ry’urubyiruko rukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi RYAF na Envisage ku bufatanye n’umushinga wa USAID Hinga weze, batangije santire izafasha aba banyeshuri bafite imishinga gukora ubushakashatsi, amahugurwa ndetse nushaka kubafasha amenye aho yabasanga.