Akamaro k’indahiro mu rukiko

Me Juvens Ntampuhwe Umuhuzabikorwa w’umushinga justice et mémoire ukurikirana imanza za jenoside yakorewe abatutsi zibera mu bindi bihugu

Mu rubanza rwa Fabien Neretse ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, rubera mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’ Ububiligi, harimo abatangabuhamya barahiye mbere yuko batanga ubuhamya kandi batemerewe kurahira, ubuhamya bwabo buteshwa gaciro.

Me Juvens Ntampuhwe umuhuzabikorwa w’umushinga justice et mémoire ukurikirana imanza za jenoside yakorewe abatutsi  zibera mu bindi bihugu  arasobanura akamaro k’indahiro mu rukiko : « Indahiro itangwa n’umutangabuhamya, ni uguhamiriza cyangwa kwizeza urukiko ko uvugisha ukuri. »

Ingingo ya 331 y’Igitabo kigenga imiburanishirize y’imanza  z’inshinzabyaha  mu mategeko y’igihugu cy’Ububiligi  ivuga ko urahira arahirira kuvuga nta rwango, nta bwoba,  kuvuga ukuri kose, ukuri konyine.

Uwemerewe kurahira n’utabyemerewe

Me Juvens akomeza asobanura ko ubundi umuntu wese uhamagawe mu rukiko nk’umutangabuhamya, ategetswe kurahira, ariko hakaba hari amarengayobora ashobora gutuma abatangabuhamya batanga ubuhamya batarahiye. Mu ngingo ya 447 y’Igitabo kigenga imiburanishirize y’imanza  z’inshinzabyaha  mu mategeko y’igihugu cy’Ububiligi havuga ko umwana uri munsi y’imyaka 16, adategekwa kurahira ; ni ukuvuga ko atanga ubuhamya atarahiye.

Ingingo ya 448 nayo ivuga ko umwana w’ushinjwa, umuvandimwe we, umugore we, umubyeyi we, batanga ubuhamya batarahiye. Undi muntu utarahira ni umuntu utanze ubuhamya ariko nawe yatunzwe agatoki  nkufite ibyo aryozwa mu rubanza, ni ukuvuga agatanga ubuhamya ariko ashobora gukurikiranywaho icyaha.  Ndetse n’abaregera indishyi ntibategetswe kurahira.

Ubuhamya bwaba batemerewe kurahira nabwo buhabwa agaciro kuko umucamanza arabusuzuma akumva ubufite ishingiro akabuha agaciro.

Ibijyanye n’ibihano ku bantu  banze gutanga ubuhamya

Me Juvens akomeza asobanura ibihano kubatatanze ubuhamya kandi babitegetswe mu mategeko y’ igihugu cy’Ububiligi. «Umuntu wategetswe gutanga ubuhamya ariko ntabutange, uwasabwe kwitaba ntiyitabe cyangwa  uwasabwe kurahira akabyanga bose  bashobora  guhanwa nkuko biri mu ngingo ya 434/15/1 ni ukuvuga igihano cy’ihazabu y’amayero 3750 (ahwanye na 3.750.000 z’amafaranga y’u Rwanda).»

Igihano kuwabeshye mu rukiko

Me Juvens anasobanura ko umuntu watanze ubuhamya butaribwo  ashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 5 akaba yanacibwa ihazabu y’ amayero 75.000 ( amafaranga y’u Rwanda 75.000)   nkuko biteganywa n’ingingo  434/13 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’Ububiligi.

Ingingo ya 434/14 ivuga ko uwatanze ubuhamya bw’ibinyoma ashobora nanone guhanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amayero 100.000 iyo urubanza yatanzemo ubuhamya bw’ibinyoma  ari urubanza ruburanwamo ibyaha  by’ubugome.

Ashingiye ku mategeko yo mu Rwanda, Me Juvens asobanura ko ibyaha biri amoko 3 kimwe no mu Bubiligi.

Icyaha cyoroheje akaba  ari icyaha gihanishwa igifungo kiri munsi y’amezi 6, icyaha gikomeye ni icyaha gihanishwa kuva ku mezi 6 ariko kitageze ku myaka 5, icyaha cy’ubugome n’icyaha gihanishwa igihano kuva ku myaka 5 kugeza ku gifungo cya burundu, nkuko biteganywa n’ingingo ya 16 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 30 =