Harabura iminsi 2 Fabien Neretse agatangira kuburana kubyaha ashinjwa bya jenoside

Fabien Neretse ukekwaho gukora ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Source: internet

Umunyarwanda Fabien Neretse ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,  urubanza rwe ruzatangira ku italiki ya 7 Ugushyingo 2019,  i Bruxelles mu gihugu cy’ Ububiligi.

Umuryango RCN Justice et démocratie  ukurikirana imanza z’abakekwaho gukora jenoside zibera mu mahanga wavuze ko  uyu mugabo ukurikiranywe adafunze ashinjwa ibyaha bya  jenoside,  ibyaha byibasiye inyoko muntu, kuba mu mutwe w’interahamwe, gutegura no kugira uruhare mu bitero byo ku musozi wa Mataba, Ruhengeli, Gisenyi na Ndiza.

Kwica umuryango wa Claire Beckers harimo uyu Claire Beckers, umugabo we Isaïe Bucyana n’umwana wabo Katia bose bishwe ku italiki ya 9 Mata 1994 i Kigali.

Fabien Neretse  akaba yaravukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeli 1948. Mu mwaka wi 1989- 1991 yayoboye uruganda rw’icyayi  OCIR Café.

Mu mwaka wa 2000 nibwo ikirego cya mbere cyatanzwe na CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) ni ukuvuga Ihuriro ry’imiryango y’abaregera indishyi mu manza z’abakekwaho jenoside; ku italiki 8 Kanama 2007 u Rwanda rwohereje ikirego gisaba ko yatabwa muri yombi; naho muri 2008 CPCR yatanze ikirego bundi bushya.

Ikindi kirego cyatanzwe n’umuryango  wa Beckers. Kuwa 29 Kamena 2011 igihugu cy’ Ubufaransa  gishyiraho impapuro zo kumufata.

Neretse yaje kubonwa Angoulême mu gihugu cy’Ubufaransa ku izina rya Fabien Nsabimana izina rya Se umubyara. Kuwa 30 Kamena 2011 ku bufatanye n’Ububiligi bagiye Angoulême ahatwa ibibazo; arafatwa nyuma aza kurekurwa.

Abandi baregwa hamwe nawe ni Ernest Gakwaya na Emmanuel Nkunduwimye bose bakaba baregwa ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara byose byakozwe 1994 muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere taliki ya 4 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo gutoranya abaturage bahagarariye abandi bazafatanya n’abacamanza gukurikirana uru rubanza.

Abatangabuhamya  bazaba bari muri uru rubanza ni 12O, uru rubanza rurateganywa kuzarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2019.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 9 =