Bugesera: Igare rizazamura umugore mu iterambere
Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihizwa ku italiki 15 Ukwakira buri mwaka, abagore b’abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bo mu murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera barishimira amagare bahawe n’uyu mushinga kuko azarushaho kubafasha mu buhinzi n’ubworozi bakagera ku iterambere.
Mukashyaka Daphrose umubyeyi w’imyaka 45 wahaye igare avuga ko iryo gare rizamwunganira kuko ubusanzwe yakoreshaga iryo atiye cyangwa akodesheje. Aragira ati “iri gare rije ari igisubizo kuko nzajya ndikoresha ngiye guhinga twareho imigozi, imyumbati n’ifumbire ndetse n’ubwatsi bw’amatungo, ubuzima bwanjye bugiye guhinduka kuko mbonye igare ryanjye, sinzongera kurikodesha nzarushaho kwiteza imbere hamwe n’umuryango wanjye.”
Uyu mubyeyi akaba akangurira abagore bagenzi be gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere ntibahore basaba abagabo umunyu, isabune cyangwa bavuge ngo igitenge cyansaziyeho umugabo yanga kungurira ikindi kandi nabo bakigurira.
Nzitungira Sandrine nawe yahawe igare aragira ati ”akenshi mpinga kure cyane rizamfasha gutunda ifumbire nyijyana mu murima , gusarura, iyo twejeje imyaka myinshi ngasarura nk’ibiro 100 sinabyikorera ku mutwe ariko ku igare nzajya mbizana nta mvune, ahantu hagendwa amasaha ya 2 na 3 ni harehare, ikindi rizamfasha no kuvoma amazi kuko hari igihe amazi akama mu marobine bikaba ngombwa ko tujya kuvoma mu kiyaga , rizamfasha kuzana inkwi , hari n’igihe jya guhaha mu masoko yakure urumva rizamfasha muri byinshi rimfitiye akamaro kanini cyane. “
Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera ashimira ibikorwa by’indashyikrwa bimaze gukorwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Bugesera ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze birimo gutunganya no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kubashakira amasoko, gutunganya ibyanya bito byuhirwa n’imirasire y’izuba , gukora imirwanyasuri kwigisha abaturage kwishyira hamwe mu matsinda yo kwizigama, koroza abaturage amatungo magufi, kurinda ibidukikije bigisha abaturage gufata amazi y’imvura no gutunganya imirima y’igikoni hirindwa imirire mibi.
Agaruka ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Mutabazi yavuze ko kuba umugore yarahawe agaciro, umugore n’umukobwa bafite uruhare rukomeye mu iterambere ryabo n’igihugu nkuko insangamatsiko ibivuga “ Umuryango utekanye kandi uteye imbere”.
Akomeza avuga ko bakiri mu rugendo rwo guhindura imyumvire iheza umugore mu iterambere ry’ibimukorerwa hakorwa ibikorwa byo kumushishikariza kwigirira icyizere, kwishyira hamwe, kwizigama , no kugana ibigo by’imari.
Ikindi ngo haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa abagore babuzwa uburenganzira ku mitungo, gukora no kwiteza imbere bigatuma ingo zimwe zihorana ubukene. Buri wese akaba afite uruhare rukomeye kugira ngo ibi bihinduke.
Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID intego yabo akaba ari ugufasha abahinzi basanga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.