Uruganda rutunganya impu ruzakemura imbogamizi abakora ibikomoka ku mpu bahura na zo
Bamwe mu bakora ibikomoka ku mpu baravuga ko uruganda rutunganya impu rugiye kubakwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Kamabuye, akagari ka Kampeta umudugudu wa Rutete, ruzakemura imbogamizi bahura nazo zirimo impu ziva hanze y’u Rwanda zihenze bigatuma n’ibitunganywa mu ruhu bihenda ku isoko.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 31 Mutarama 2024 mu nama yahuje abanyamuryango b’ihuriro Nyarwanda ry’abakora ibikomoka ku mpu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, ikigo cya Afurika gishinzwe inganda n’abandi haganirwa ku mbogamizi n’ibibazo abakora ibikomoka ku mpu bahura nabyo.
Zimwe mu mbogamizi zizakemurwa n’urwo ruganda harimo ibiciro by’impu biri hejuru, kuba inkweto zikorerwa mu Rwanda zitagurwa, kuba uruhu rwarataye agaciro no kuba impu ziva mu bihugu by’abaturanyi zitujuje ubwiza.
Umutoni Natacha akorera mu isoko rya Nyarugenge ahagarariye kampani yitwa MUNA Fashion bakora amasakoshi n’intweto z’abagabo avuga ko afite icyizere ko uruganda rutunganya impu ruzakemura imbogamizi bahura nazo nko kubura impu nziza.
Yagize ati “Twari dufite imbogamizi z’uko tutabona impu nziza ku kigico gitoya. Uruhu ruza ruhenze tukarugura mu madorali tukarutumiza hanze ku giciro kiri hejuru kandi ntitubone qualite ya mbere. Byari biri hejuru ariko tugiye kuzibona mu Rwanda, ndumva mfite ikizere”.
Gashirande Epimaque, afite kampani yitwa UBUDASA LTD ikorera mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko uruganda rutunganya impu ruzabafasha mu gukemura ikibazo cy’ibiciro bihenze.
Yagize ati “Kuba nta ruganda rutunganya impu ruraboneka kugeza ubu, ni imbogamizi zikomeye cyane ari nabyo birimo gutuma uruhu ruhenda ku isoko ry’umurimo. Uruhu rurahenze kuko cm 30 kuri 30 ruvamo sandari rugura amafaranga y’u Rwanda 1200 kandi ntihavamo urukweto”.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi uhagarariye abakusanya impu mu Rwanda, Bisetsa Joel avuga ko uruganda rutunganya impu mu Rwanda, ruzakemura imbogamizi bahura nazo zo kuba uruhu rugera mu Rwanda ruhenze n’ibirukomokaho ntibigurwe.
Yagize ati: “Hano ikilo kigura amafaranga 300 ariko iyo rugarutse rugura agera ku bihumbi 5000 kubera ko nta ruganda dufite. Impamvu inkweto dukora zitagurwa, ziba ziri hejuru cyane. Ariko nituba dufite uruganda hano mu gihugu, bizoroha tubashe kugurisha make, isoko turihaze.”
Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’Amour agaragaza ko uruganda rutunganya impu ruzakemura imbogamizi zirimo kuba abakora ibikomoka ku mpu bajya kugura impu zitari nziza mu bihugu by’abaturanyi, agashimira MINICOM ikomeje gushaka umuti w’ibibazo bijyanye n’impu.
Yagize ati: “Twabagaragarije ukuntu abakora ibikomoka ku mpu bajya kugura impu hanze mu bihugu by’abaturanyi bakabaha qualite itari nziza kandi bakanazisorera. Batubwiye ko icyanya cyabonetse. Nshimiye MINICOM ibisobanuro baduhaye batubwiye ko ibibazo byose dufite by’impu birimo gushakirwa umuti. Vuba aha ngaha uruganda rwatangira kubakwa mu Bugesera”.
Kubaka uruganda rutunganya impu bizongerera agaciro uruhu ndetse na gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu izarushaho kwimakazwa. Ni mu gihe kandi Kigali Leather Cluster yashyizweho mu rwego rwo guhuriza hamwe abafite inganda zikora ibikomoka ku mpu, guhanga imirimo no gutegura amahugurwa ku gutegura no gutunganya impu.
Nyirangaruye Clementine