Iposita y’u Rwanda ntago ikoranabuhanga ryayihungabanije

Iposita y' u Rwanda yizihiza Yubile y'imyaka 50, basangiye ku mutsima

Iposita y’u Rwanda isanzwe yifatanya n’Umuryango w’Amaposita (Universal Post Union) mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Iposita aho kuri uyu wa 9 Ukwakira 2019 hizihijwe Yubile y’imyaka 50 ubayeho ku ntego igira iti “Delivering Development bivuze Gushyikiriza abantu amajyambere.”

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Bwana Kayitare Celestin; yagaragaje umunezero ku rugendo rwihariye rw’Iposita y’u Rwanda aho ubu ari ikigo cyunguka buri mwaka nyamara nta nkunga ya Leta gihabwa ibi bikaba byishimirwa cyane n’ubwo ari n’ikigo cyagiye gihura n’imbogamizi z’ikoranabuhanga, kwimura ibiro kenshi n’ibindi nyamara cyishatsemo ibisubizo kandi kibigeraho byerekanishijwe imibare yagaragaje kunguka nibura birenze 78% mu myaka itanu ishize (2014 – 2018) ubu kikaba nta gihombo kirangwamo muri serivisi yacyo iyo ariyo yose.

Abajijwe imyitwarire y’ikigo ku isi y’ikoranabuhanga turimo aho byinshi bakoraga ubu bikorerwa kuri murandasi, uyu muyobozi yagize ati: “Tubyitwayemo neza cyane tubibyaza umusaruro nyuma y’uko bumwe mu butumwa ikigo cyagezaga ku bantu ubu butangwa ku ikoranabuhanga ariko haracyari ibipfunyika binini n’imitwaro twongeye muri serivisi kuko n’ubusanzwe dukorana n’indege ndetse ko n’igihe abantu bahashye ibintu online baratwitabaza tukabibazanira bityo serivisi z’ikoranabuhanga zikaba ntacyo zidutwaye haba mu gihugu imbere cyangwa ibijya n’ibituruka hanze yacyo ahubwo zidufasha kunguka cyane ko natwe tuzikenera mu guhana amakuru byihuse n’abakiliya bacu igihe dufite ubutumwa bwabo.”

Yifashishije imibare kandi agaragaza ko ibiciro by’Iposita y’u Rwanda aribyo biri hasi ya ba mukeba ku buryo nta bwoba batewe n’iyongera ryabo n’ubwo hari n’ababikora batabifitiye uburenganzira bw’ikigo ngenzura mikorere (RURA), gusa abakiliya bazi serivisi ntamakemwa n’ibiciro bito by’Iposita ati kandi “kuri ubu by’umwihariko tunafite serivisi zihoraho z’ivunjisha igihe cyose amasaha 24/24 iminsi yose  ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe turasaba abantu kuzigana igihe cyose bibaye ngombwa cyane ko dukomeje kwagura ibikorwa no kunoza serivisi bijyanye n’ibyo abakiliya badutezeho bitari ukuzamura urwunguko rwacu gusa ahubwo no gutanga umusanzu ku mibereho myiza n’amajyambere y’abanyarwanda.”

Uyu muryango mpuzamahanga w’amaposita umaze imyaka 145 kuko washinzwe n’ibihugu 22 mu kwa Cumi 1874 i Berne mu Busuwisi, u Rwanda rukaba rwarakiriwe mu 1963 naho umunsi mpuzamahanga w’Iposita ukaba waratagiye kwizihizwa mu 1969 i Tokyo ho mu Buyapani mu kumenyekanisha uruhare rw’iposita mu mibereho n’amajyambere y’ubukungu bw’ibihugu n’ababituye; ukaba ugendera ku mahame n’intego zihuriweho z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals) kugeza ubu uyu muryango ukaba uhuriweho n’ibihugu 192 byose.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 3 =