Bugesera: Umusaruro w’imboga uziyongera babikesha ibigega bifata amazi
Abahawe ibigega byo gufata amazi na Hinga Weze bo mu murenge wa Nyarugenge na Shara akarere ka Bugesera bavuga ko ibi bigega bije ari igisubizo kuko bahuraga n’ikibazo cy’amapfa bityo aya mazi akazabafasha mu kuvomerera imboga no kugira isuku.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duhura n’ikibazo cy’ibura ry ‘amazi, ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID intego yabo akaba ari ukwita ku buhinzi no kunoza imirire watanze ibigega 30 bya litiro 1000 bizafasha abagenerwabikorwa bawo gufata amazi mu gihe cy’imvura bo mu murenge wa Nyarugenge na Shara.
Habimana Yohani, ni umwe mu miryango wahawe ikigega cyo gufata amazi akanubakirwa akarima k’igikoni yemeza adashidikanya ko kizamufasha mu iterambere ry’urugo kuko mu gihe cy’impeshyi azajya avomerera aka karima karimo imboga ndetse ngo aya mazi azajya amufasha kugira isuku hamwe n’umuryango we.
Aragira ati « hamwe n’umugore wanjye tuzita kuri aka karima k’igikoni tuvomerera izi mboga tubone umusaruro uhagije, bidufashe kurinda imirire mibi mu bana bacu uko ari batanu. Ndashimira cyane Hinga Weze n’akarere ka Bugesera kuko si buri wese ubona aya mahirwe. »
Musabyemariya Goretti atuye mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera ari mu itsinda ry’ icyerekezo ari mu miryango 30 yabaye intangarugero mu kwita ku isuku n’imirire, yahawe ibihembo na Hinga Weze ; uyu mubyeyi avuga ko Hinga Weze yabigishije gukora uturima tw’igikoni, kugira isuku none bakaba batakirwaza bwaki cyangwa ngo bagire imbaragasa zinatera amavunja.
Kadhafi Aimable umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Bugesera yasabye abahawe ibigega kubyitaho kuko bije ari igisubizo ku ibura ry’amazi no kurinda ibidukikije kuko bizanabafasha mu gukumira amazi yabasenyeraga mu gihe cy’imvura aturutse ku bisenge by’inzu.
Daniel Gies Umuyobozi w’ Umushinga Hinga weze avuga ko hamwe n’akarere ka Bugesera intego yabo ari ukugeza ku itarambere abafatanyabikorwa babo. Aragira « ati imvura ni umugisha uturuka Mana, ibi bigega bizabafasha gufata amazi y’imvura muzakoresha mwuhira imboga n’imbuto kandi muzabyiteho. »
Uretse ibigega byo gufata amazi, abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bahawe ibikoresho by’isuku n’imifuka yo guhunikamo imyaka iyirinda kumugwa. Hinga Weze izatanga ibigega 300 bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 36.500.000 mu turere 10 ikoreramo.