Mu Rwanda inzobere mu kuvura imitsi ziracyari nke mu gihe abarwayi ari benshi
Kuba hakiri umubare muke w’abaganga bavura indwara z’imitsi n’imyakura kandi abarwaye izo ndwara ari benshi ngo ni kimwe mu bibazo bikibangamiye ubuvuzi mu Rwanda. Ibi byagarutsweho n’umuganga w’inzobere mu by’imitsi n’imyakura mu gikorwa cyo guhugura abaganga cyateguwe na British Council ku nkunga ya bank y’Ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba, (East African bank), kugira ngo babongerere ubumenyi mu kuvura izo ndwara.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaganga batatu gusa b’inzobere mu kuvura indwara z’imitsi n’imyakura.
Ibi akaba ariyo mpamvu ihuriro ry’abaganga bo mu bwongereza (British Council) bafite gahunda yo kongerera ubumenyi abaganga mu kuvura izi ndwara.
Dr Nshimiyimana Francois Xavier, umwe mubarimo guhugura aba baganga akaba n’umuganga mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK uvura indwara z’umutwe, ubwonko, urutirigongo ndetse n’imitsi avuga ko bari guhugura abaganga batari basanzwe bazi kuvura izi ndwara mu rwego rwo kubongerera ubumenyi cyane ko umubare w’abaganga bazivura bakiri bacye cyane kandi abarwayi ari benshi. Yagize ati:”kugeza ubu mu gihugu hose turi batatu kandi abarwayi bahura n’ikibazo cy’imyakura ni benshi, iyo duhugura abandi baganga rero twizera ko bazarushaho gufasha abarwayi cyane ko bahura na benshi ku mavuriro ndetse biborohere kumenya aho bohereza umurwayi bitewe n’uburwayi afite.”
Abaganga batandukanye bavuga ko bakira abarwayi benshi bafite izi ndwara ariko ko bafite ubumenyi budahagije kuri zo. Dr Nyampinga Dyna ni umwe mu baganga barimo kongererwa ubumenyi kuri izi ndwara avuga ko aya mahugurwa azamufasha kuzanoza neza serivisi yatangaga.
Nyampinga yagize ati:”ubusanzwe kugira ngo mfashe umurwayi ufite ikibazo cy’imyakura nabanzaga guhamagara umuganga ubisobanukiwe neza ugasanga birafata umwanya wo kubanza kubaza. Ariko ubu kubera aya mahugurwa nzarushaho kwakira umurwayi neza.”
Umuyobozi wa East African Bank itera inkunga iki gikorwa cyo guhugura abaganga, David Odongo avuga ko bahisemo gutera inkunga iki gikorwa kugira ngo bongere umubare w’abaganga bashobora kuvura izi ndwara cyane ko muri East African aba baganga bakiri bake.
Yagize at: “mu bihugu biri mu muryango wa Africa y’Uburasirazuba haba mu Rwanda, Tanzaniya, Kenya na Uganda haracyari inzobere nkeya mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’imitsi ndetse na kanseri akaba ari yo mpamvu tugerageza kongerera ubushobozi abaganga haba mu gusuzuma ndetse no kuvura izo ndwara.”
Abaganga bazahugurwa muri Africa y’Uburasirazuba ni 600 mu gihe cy’imyaka 4. Kugeza ubu abamaze guhugurwa bagera kuri 50 harimo abanyarwanda n’abanyamahanga.