Umuryango ubyare abana ushoboye kurera

Aha ni mu kagali ka Rugando, umurenge wa Kimihurura mu muganda ngaruka kwezi ,abawitabiriye batunganije imihanda n'imiyoboro y'amazi

Ku isabukuru y’imyaka 50 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere UNFPA rimaze rifatanije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC basabye buri muryango kubyara abana ushoboye kurera no gukumira inda ziterwa abangavu. Ibi babivuze nyuma y’umuganda wakorewe mu kagali ka Rugando umurenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo. 

Dr Sabin Nsanzimana  asaba umuryango kubyara abo ushoboye  kurera  aho kugira ngo umuryango ubyare abana benshi barenze ubushobozi bwawo, anavuga ko mu myaka 5 ishize  u Rwanda rwavuye ku bana 6 ubu rukaba rugeze ku bana 4 ku muryango . Aragira ati « turifuza umuryango ubyara abana ushoboye kurera atari ukubyara ngo twuzure nk’umusenyi wo ku nyanja kuko usanga abana bicwa n’inzara, bakajya mu biyobyabwenge kuko habuze ubushobozi bwo kubitaho. »

Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC

Mark Bryan Schreiner uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere UNFPA avuga ko imibare y’abangavu batwara inda zitateganijwe igenda yiyongera hakaba hagomba kugira igikorwa kuko iyo umukobwa atwite  atabiteguye  bimuviramo guta ishuri, kubona icyo akora bikamugora kuko nta bumenyi aba afite bityo ntagire icyo yimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we n’igihugu.  Mark avuga ko nka kimwe mu bisubizo by’iki kibazo aruko barushaho gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bangavu n’urubyiruko.

Mark Bryan Schreiner Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere UNFPA

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere  rinatangaza ko umubare w’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho wiyongereye  ukaba ungana na 47.5% gusa ngo haracyari abifuza kuboneza urubyaro ntibabigereho  bangana na 19%. Naho ngo ababyeyi 210 kumbyaro 100.000 bapfa batanga ubuzima.

U Rwanda rukaba ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite ubucucike buri hejuru cyane aho abaturage 416 batuye kuri kilometero kare imwe (416 habitants/km2).

Isi yose ikaba inizihiza isabukuru y’imyaka 25 habayeho Inama Mpuzamahanga ku Batuye Isi n’Iterambere (ICPD) yabereye i Cairo mu Misiri 1994. Intego 3 z’ingenzi zagombaga kugerwaho mu mwaka wi 2015, ni  ukugabanya impfu z’ababyeyi n’abana; gutanga uburezi kuri bose by’umwihariko umwana w’umukobwa no gutanga serivise zose kandi zuzuye z’ubuzima bw’imyororokere harimo no kuboneza urubyaro.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 29 =