Imvura n’umugisha ariko kuhira bikaba ubwishingizi
Mu gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kuhira imyaka hakoreshejwe imirasire y’izuba mu turere dukunze kuragwa n’amapfa, abagize koperative Twigire Muhinzi bo mu murenge wa Rukumberi akarere ka Ngoma bavuze ko umusaruro wikubye hafi inshuro 3.
Sibomana Anatole visi perezida wa koperative Twigire Muhinzi avuga ko kuhira imyaka hakoreshejwe imirasire y’izuba byongereye umusaruro kuko mbere bakoresha moteri nto ifite n’umupira muto bakagura na essence ntibarenze hegitari 3 mu kuhira imyaka . Ariko ngo aho batangiye kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba buhira hegitari 10. Umusaruro ukaba warikubye inshuro 3.
Ambasaderi w’Amerika Peter Vrooman avuga ko imvura ari umugisha ariko kuhira imyaka bika ubwishingizi kandi bigafasha umuhinzi no guhinga mu gihe cy’impeshyi, akaba ashishikariza abahinzi gukora cyane bakoresha ubu buryo ndetse bakanakoresha amafumbire n’imbuto z’indobanure.
Dr Karangwa Patrick umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko leta ifasha abahinzi mu gikorwa cyo kuhira imyaka ku kigero cya 50% y’ikiguzi batanga mu kugura ibikoresho byo kuhira mu rwego rwa nkunganire. Ndetse ngo mu gihe cy’impeshyi aho abandi badahinga ufite imashini we akomeza guhinga bikamufasha kubona isoko rinini kuko ahandi biba byabaye bike.
Uyu mushinga wo kuhira imyaka watwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali imwe na miliyoni mirongo itatu n’eshanu (1.350.000.000) ni ukuvuga amadolari y’Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi maganatanu (1.500.000).
Ukaba waratangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cya Leta Zunze z’Amerika cyita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) binyujwijwe mu mushinga wa Hinga Weze. Imashini zatanzwe zizuhira ubutaka bungana na hegitari 300.
Hinga weze yihaye intego yo gufasha abahinzi basaga 530.000 mu turere 10 ikoreramo ibagezaho ibikorwa binyuranye nko kuhira imyaka, kubafasha kongera umusaruro, gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ihindagurika ry’ikirere n’ibindi.
Hinga Weze ikaba ari umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’ Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.
Ni byiza cyane kuhira imyaka pe!