Rusizi : Kutagira amakuru ku manza za TPIR, byabavukije ubutabera
Abarokotse jenoside yakorewe abatututsi mu 1994 bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba bataragize uruhare mu manza zabereye mu mahanga ku bakoze ibyaha bya jenoside byatumye bamwe bahabwa ibihano bito abandi nka BAGAMBIKI Emmanuel, wari perefe wa Cyangugu, bagirwa abere. Bifuza ko imanza zasubirwamo ndetse bakagira uruhare mu gutanga amakuru n’ubuhamya ku bandi bakekwaho ibyaha batarafatwa.
Mu biganiro byateguriwe abaturage b’i Rusizi, muri uku kwezi kwa Nzeri, n’imiryango RCN-Justice et Democratie, Haguruka, AMI, Kanyarwanda na Pax Press ihuriye mu mushinga UBUTABERA NO KUBUNGABUNGA AMATEKA, abarokotse jenoside bemeza ko kuba benshi mu babahekuye baragizwe abere, abandi bagahabwa ibihano bito n’urukiko rwa TPIR, ari uko batamenyeshwa imanza zabo ngo bajye kubashinja. Mu bashirwa mu majwi, barimo Munyakazi Yusufu, Ntagerura Andreya, Lt Imanishimwe Samuel, ariko cyane cyane Bagambiki Emmanuel wahoze Perefe wa Cyangugu.
Bamenye amakuru, imanza zarangiye
Amakuru kuri izi manza, ngo bayamenyaga ari uko urukiko rwarangije gufata imyanzuro, abantu barangije kugirwa abere. Mukamurenzi Faina uhagarariye AVEGA, umuryango w’abapfakazi ba jenoside mu Karere ka Rusizi yemeza ko kuba bataragize uruhare mu gutanga ubuhamya ku baburanishirijwe Arusha muri Tanzaniya n’urukikorwa TPIR, byatumye hari abagizwe abere. Ahubwo ngo bihutiye kubamenyesha ko abakoze ibyaha bya jenoside babaye abere abandi bakarekurwa.
Ku rwego rw’umuryango Ibuka, uhagarariye inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, na bo bemeza ko nta ruhare bagize muri izo manza. Akimana Joseph, perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyakarenzo, asanga abari abayobozi , ari na bo bateguraga bakanayobora ibitero ndetse banashishikariza kwica ari bo bagizwe abere. Ngo byatewe n’ubwiru bwaranze igikorwa cyo gihitamo abatangabuhamya.
Umwe mu barokotse jenoside na we asanga bibabaje kuba abateguye jenoside bakanayigiramo uruhare baragizwe abera, mu gihe abo batozaga kwica bo bahamwe n’icyaha cya jenoside. Ndetse ngo n’abagiye gutanga ubuhamya ntacyo byatanze.
Izi manza zikwiye gusubirwamo!
Muri rusange abarokotse jenoside bifuza ko imanza nk’izo zazasubirwamo ndetse, ku batarafatwa, bakajya babimenyeshwa mbere kugira ngo batange amakuru y’ukuri mu manza z’abakekwaho gukora jenoside.
Ku kibazo cyo gusubirishamo izo manza, Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga Ubutabera no kubungabunga amateka, avuga ko ibi bisaba kugira ibimenyetso bishya bitatanzwe mbere mu rukiko, ibyo bikabasaba gushaka no gusesengura dosiye z’izo manza. Naho ku manza z’abatarafatwa, abarokotse jenoside ngo ni uburenganzira ndakuka bwo kuzimenyweshwa mbere y’uko zitangira kugira bazigiremo uruhare.
Ku isonga y’imanza zigomba gusubirishwamo, hari Bagambiki Emmanuel wari perefe wa Cyangugu uvugwa mu bwicanyi bwakorewe abatutsi ahantu hanyuranye, harimo Stade Kamarampaka, Paroisse ya Mibirizi, n’ahitwa mu Gatandara ahabereye ubunyamaswa burimo no kurya abatutsi bimwe mu bice by’imibiri yabo.
Nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko rwa TPIR muri 2006, ngo kubera ko “nta bimenyetso”, Bwana Bagambiki ubu ari mu gihugu cy’Ububiligi aho yasanze umuryango kuva Nyakanga 2007. Mu 1998, urugereko rwihariye rw’urukiko rwa Rusizi rwari rwamukatiye adahari igifungo cya burundu, kubera ibyaha byo “gusambanya no gushishikariza gusambanya ku ngufu” abatutsikazi mu gihe cya jenoside.