Dr Karekezi Claire umwe mu baganga 5 bashobora kubaga ubwonko mu Rwanda

Dr Karekezi Claire, ababyeyi be bakomoka  mu karere ka Gisagara mu ntara y’ Amajyepfo akaba yarakuriye  mu mujyi wa Kigali. Arangije amashuri yisumbuye yagiye kwiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ahiga imyaka itandatu, akomereza hanze yiga kubaga ubwonko n’ibibyimba byo mu bwonko.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye yigaga ashyizeho umwete kugira ngo ashimishe ababyeyi, agatsinda neza maze bimufungurira inzira yo kujya kwiga muri kaminuza y’ u Rwanda I Butare.

Arangije kwiga i Butare yagiye agira amahugurwa mato mato arinaho yahuriye n’umwarimu wa mbere muri 2007 mu gihugu cya Maroc wamubereye ikiraro ati “yari umugabo ariko yarandebye arambwira ati ushobora kwiga kubaga ubwonko kandi wabishobora ariko kumva ndatinye”. Akomeza avuga icyo gihe u Rwanda nta muganga w’inzobere wo kubaga ubwonko waruhari. Aha anakangurira abarimu kubera abanyeshuri babo icyitegererezo. Amahugurwa ye arangiye yaratashye agaruka mu Rwanda ariko agomya kubitekerezaho akajya asoma ibitabo, kuri internet atangira kubikunda ariko akabona bigoye yabitekerezaho akumva kuri we n’indoto zidashoboka.

Uko yahuraga n’abamuca intege niko yarushagaho kugira imbaraga

Abantu benshi baramubwira ngo azabireke si umwuga w’abagore azarebe ibintu byoroshye aribyo yiga hano mu Rwanda. Ariko akumva arabikunze akomeza gushakisha kuri internet abona ko mu gihugu cya Maroc hari umwarimu waje kumenya ko muri Afurika hari abaganga bake bimenyereje kubaga ubwonko. Uyu mwarimu yakusanyije amafaranga yo kwigisha abo baganga. Ati “namwandikira igihe kirekire ariko aza kunsubiza ananyemerera kujya kwiga muri Maroc, ntago navuga ko nari mfite amafaranga menshi yo kuriha ahubwo u Rwanda rwaje kumfasha rumpa bourse (inguzanyo)”. Yize imyaka 5 ariko ngo ntibyari byoroshye byamusabaga kubereka ko abishoboye kandi ari umukobwa.

Ariga aratsinda kubarusha bigenda bimufungurira amahirwe ajya kwiga kubaga ibibyimba byo mu bwonko muri  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada.

Yatangiye kwiga mu mwaka wi 2002 ni ukuvuga atangiye muri Kaminuza y’u Rwanda, arangiza kwiga mu 2018. Arangije kwiga yahise agaruka mu Rwanda kuko yarazi ikibazo u Rwanda rufite cy’abaganga b’inzobere bakiri bake, ntiyitaye gukorera amafaranga menshi mu mahanga ahubwo yaje gufasha abanyarwanda.

Dr Karekezi avuga ko abakobwa  bagomba gutinyuka kuko nawe yatinyutse akabyizera ntiyashidikanya aratsinda. Yemeza ko kugera ku bintu bikomeye atari ukugira amafaranga ahubwo bisaba ubushake, guhozaho kongera ubumenyi ngo byanze byakunze uratsinda. Ikindi ngo abarimu beza, abagore beza nibo bagiye bamukomeza bamutera imbaraga bamubera  icyitegererezo agera aho ageze ubu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 9 =