Itorero Umwezi : Kimwe mu bisigasira umuco nyarwanda no kurinda abana kurangara

Padiri Damien Hakizimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi Muyanza akaba ashinzwe abana n'urubyiruko

Bamwe mu bana baba mu itorero Umwezi Junior rya Paruwasi Muyanza ibarizwa mu kagali ka Butare  umurenge Buyoga  akarere ka Rulindo bemeza ko kujya mu itotero bamenyemo impano zitandukanye, ikinyabupfura n’umuco nyarwanda. Padri Damien ushinzwe abana n’urubyiruko muri iyi Paruwasi yemeza ko bashyizeho iri torero kugira ngo bategure ejo heza haba bana.

Nyampundu Annoncé afite imyaka 15  yiga kuri Groupe Scolaire Saint Bernard Muyanza avuga ko mu itorero avoma ubumenyi burimo kubyina no kuririmba ari naho yamenyeko afite izi mpano.

Nishimwe Protogène  afite imyaka 14 nawe yiga kuri Groupe Scolaire Saint Bernard Muyanza yemeza ko Itorero rya Paruwasi ya Muyanza Umwezi Junior  yamenyeyemo uko kera bari babayeho n’umuco wa kera. Aha Nishimwe asobanura ko kera umwana wagira imyaka 14 yajyaga mu itorero yamara gukura akajya mu mutwe w’Ingabo z’Igihugu, baterwa agataba Igihugu  ndetse byaba na ngombwa akacyitangira.

Bamwe mu Bana bo mu Itorero Umwezi Junior bari kumwe n’ Umunyamakuru wa The Bridge Magazine ku Ishuri rya Groupe Scolaire Saint Bernard Muyanza

Ishimwe Brigitte w’imyaka  12 nawe yiga kuri iri shuri  avuga ko mu itorero yamenyeyemo ko azi kubyina ndetse agahura n’abandi bana bagasabana, batozwa kugira urukundo. Ikindi ngo nuko mubasohokera iri torero arimo kuko azi kubyina neza bikaba byaratumye akandagira i Kigali ku nshuro ye ya mbere bagiye kubyina mu bukwe.  Amafaranga itorero rihawe akaba abafasha mu kubona ibikoresho by’ishuri.

Manirakiza Enock w’imyaka 12  yemeza ko mu itorero Umwezi Junior  yahigiye  kugira ikinyabupfura  kuko mbere atarajya mu itorero iyo abandi bana bamubwiraga akantu gato yabakubitaga akanabatuka, ariko ubu ngo niyo hari umubwiye nabi ntamusubiza ahubwo amwigisha kugira ikinyabupfura. Ikindi  Manirakiza yishimira nuko yahamenye gucuranga inanga ku myaka 12.

Icyo aba bana bahurizaho nuko kujya mu itorero bitababuza gukurikira  amasomo yabo ndetse ngo bari mubagira amanota meza mu ishuri.

Padri Damien Hakizimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Muyanza  diocèse ya Byumba  akaba ashinzwe abana n’urubyiruko muri iyi Paruwasi avuga ko abana n’urubyiruko baba bakeneye kurerwa  no kwigishwa  umuco nyarwanda kuko igihugu kitagira umuco kibura.

Mubyo babigisha harimo kubera urugero rwiza abandi, kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda, guhamiriza,  kuririmba indirimbo zikubiyemo umuco nyarwanda, kwivuga, kuvuga amazina y’inka (amahamba), no kumenya u Rwanda, uko rwabayeho nuko ruriho uyu munsi. Ibi bikabafasha kubategurira ejo habo heza no kuzaba abanyarwanda bafite indangagaciro. Ibi  byose babihuza n’ivanjili.

Itorero Umwezi ririmo ibice bibiri Umwezi Junior rigizwe n’abana 50 n’Umwezi  Majeur rigizwe n’abakuru bagera kuri 40. Ryatangiye  ku italiki ya 28 /7/2016.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =