Rwamagana: Umuntu ni icyo yimariye akakimarira abandi n’igihugu

Ubukangurambaga bwabanjirijwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe ya Gishari na Munyiginya.

Mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, bwari bugamije guhuriza hamwe urubyiruko, baruha icyo gukora aho kugirango barangarire mu yindi mico mibi iyo ariyo yose.

Urubyiruko rwitabiriye rwabwiwe ko bagomba kugira umuco, icyerekezo, intumbero yejo hazaza no kugira icyo bamarira abandi.

Ni ubukangurambaga bwari bumaze amazi abiri, bukaba bwasorejwe mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, Insanganyamatsiko yagiraga iti ‘Ubuzima bwange agaciro kanjye’.

Bwabanjirijwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’umupira ya Gishari n’iya Munyiginya, nyuma urubyiruko rugenda runerekana impano zabo mu mikino itandukanye.

Urubyiruko rwahawe screen.

Dushime Sandrine wo mu Kagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Munyiginya ni umwe mu rubyiruko wari witabiriye ubukangurambaga. Avuga ko akurikije impanuro bahawe agiye kugira inama bagenzi be banywa ibiyobyabwenge.

Ati “Ngiye kubabwira bareke ikigare, bitware neza, bave mu ngeso mbi, bareke ibiyobyabwenge, mbagire inama yo kubireka kuko bituma umuntu atagera kucyo yakagezeho.

Munyaneza Isaac, ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ubukangura bugize icyo bubasigira nk’urubyiruko.

Ati “Budusigiye umukoro wo gukomeza gukora cyane kuko ibikorwa twabonye ntitwari tuzi ko tubifite hano mu Karere, ikindi wabaye n’umwanya mwiza wo kumenya impano z’urubyiruko, kuko rwasobanukiwe amahirwe ari mu Karere”.

Isaac yakomeje agira ati “Nk’urubyiruko aho tugeze nta gusubira inyuma, turakataje kuko twabonye n’ ibikoresho bizadufasha bivuye mu bafatanyabikorwa”.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ambwira abitabiriye kugira icyo bimarira bakakimarira abandi n’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bashaka urubyiruko rufite umuco, icyerekezo, intumbero n’ejo heza hazaza.

Ati “umuntu wasabitswe n’ibiyobyabwenge iyo agenda amaso yatukuye yivugisha, niyo waba ugiye kumusuhuza urabyihorera kuko uwo muntu aba yarataye umuco, kandi umuntu nyamuntu ni ufite icyo amariye abandi, ufite ubwenge, imitekerereze n’imigenzerereze mizima agaharanira kugira icyo amarira abandi kandi n’umuyobozi udafite icyo amariye abandi ntaba ari umuyobozi”.

Yakomeje avuga ko umuntu atari ibyo yambaye, yariye, yanyoye, ahubwo ari icyo yimariye akakimarira abandi n’igihugu. Ati” mwarabibonye ko mu gihe cya COVID_19 ruriya rubyiruko rwagize icyo rwimarira rukimarira n’abandi”.

Umuyobozi yanasabye ababyeyi bari baje gushyigikira urubyiruko ubufatanye mu gukomeza kubaba hafi no kubakurikirana. Ati “hatazagira umwana uducika duhari turi bakuru kandi umwana iyo yageze imusozi aba ari uw’igihugu, ari uwacu twese”.

Abakinnyi bashyikirijwe umupira w’amaguru.

Hari ibyifuzo byatanzwe n’urubyiruko birimo kugira ikigo cy’urubyiruko (Maison Des jeunes), kongera ikibuga cy’umupira cya Nyarubuye kikanazitirwa kugirango urubyiruko rukuze impano zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana akaba yijeje urubyiruko ko ibi byifuzo byose biri muri gahunda hari n’ibyatangiye gukorwa.

Ubukangurambaga bwatangiye ku 01/08/2023, bumaze amezi abiri, busojwe buri Kagari gafite ikipe y’umupira kanahabwa umupira wo gukina, babonye sonorizasiyo, screen, abana 20 bakuwe mu mihanda basubizwa mu ishuri, abantu 179 barisiramuje, abantu 2437 bipimishije ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, babonye amakarabu 82 avuga imivugo, abahanzi 167 bafite ibihangano byabo, ababyina imbyino za modern (zigezweho) ni amatsinda17.

 

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 × 10 =