Umushinga ihuriro ry’ingamba n’ubumenyi witezweho ibisubizo byo kurengera ibidukikije

Umushinga ''Ihuriro ry'ingamba n'ubumenyi" uhuza urubyiruko, abashakashatsi n'abafata ibyemezo.
Ubuyobozi bw’umuryango w’urubyiruko urengera ibidukikije ugahangana n’imihindagurikire y’ibihe “We Do Green “buvuga ko umushinga witwa “ihuriro ry’ingamba n’ubumenyi “witezweho ibisubizo byo kurengera ibidukikije no kurwanya iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu guha abaturage ubumenyi no kubahuza n’ bashakashatsi ndetse n’abafata ingamba.
Ibi ni ibyatangajwe kuwa 29 Nzeri mu gutangiza umushinga wiswe ‘’Ihuriro ry’ingamba n’ubumenyi’’, uhuriweho n’Ikigo cy’icyitegererezo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere (Center of Excellence in Biodiversity and Natural Ressources Management: CoEB) n’Umuryango w’urubyiruko urengera ibidukikije mu Rwanda (We Do Green).
Emmanuel Sindikubwabo umuyobozi wa We Do Green avuga ko uyu mushinga uzafasha mu kubona ibisubizo byo kurengera ibidukikije binyuze mu bukangurambaga nu guha abaturage ubumenyi ku ugutera ibiti.
Yagize ati ‘’Iki ni igikorwa cya mbere kiduhuje hari ibikorwa by’ubukangurambaga biteganyijwe ku baturage mu kumva ya siyansi navuze bwa bumenyi umuturage amenye igiti agomba gutera, uko agomba kukibungabunga ibyo rero ni ubumenyi bw’umuturage. Umuturage umuhaye ubumenyi ukamuha n’ibyo akeneye ibyo biti byaterwa na leta nawe n’ibyo yatera bizabasha gukura binagire akamaro.”

Ubushakashatsi burakenewe mu kubona ibisubizo
Uwase Aimée Sandrine ukorera Ikigo cy’Icyitegererezo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije n’umutungo kamere kibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko hakenewe ubushakashatsi ku kibazo cy’inkende zonera abaturage bityo abafata ingamba bazabashe kubona ibisubizo.
Yagize ati “Hari ikibazo cy’inkende zonera abaturage ariko mu by’ukuri ubwo ni ubumenyi bwo kumenya icyo zikurikiyeyo cyangwa niba ibyazitungaga byarashize kubera imihindagurikire y’ibihe. Turashaka ko nimara gukora ubushakashatsi muri ya makuru nakuye mu baturage bizabagirira akamaro n’abafata ingamba bakazabwifashisha mu kubona ibisubizo byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe, avuga ko hakenewe kongera imbaraga mu bushakashatsi harebwa uko bwakoreshwa mu gushaka ibisubizo byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Yagize ati “Niba imihindagurikire y’ikirere idushyiraho igitutu natwe biradusaba ko twongera imbaraga mu bushakashatsi. Politiki z’igihugu zose ziba zishingiye ku bushakashatsi, igishya muri uyu mushinga kikaba ari ukureba uko bwakoreshwa mu gushaka ibisubizo”.
Uyu mushinga mushya witwa ‘’ Ihuriro ry’Ingamba n’ubumenyi” (The Science and Policy Nexus Programme in Rwanda) watangijwe muri Nyakanga uzarangira mu Ukuboza 2023. Uyu mushinga ukaba ugamije guhuza abashakashatsi, abaturage n’abafata ingamba mu gushaka ibisubizo byo kurengera ibidukikije no guhagarika iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima.
Nyirangaruye Clementine