Rwamagana: Umuco w’Abanyarwanda ntukwiye gucika_Guverineri CG Gasana
Mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wabereye mu Kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mwulire, abitabiriye bishimiye ibyo bamaze kugeraho, banasabwa gusigasira indangagaciro z’umuco zirimo gufashanya, urukundo, ikinyabupfura no gusangira.
Ni Umunsi waranzwe n’ibirori, ubusabane, no gutanga icyemezo cy’ishimwe ku bafatanije n’Akarere mu kwesa imihigo, hanamurikwa bimwe mubyo bejeje bikomoka kubuhinzi n’ubworozi.
Shumbusho Celestin wo mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kangaruye, yavuze uburyo yasanze Umuco umeze. Ati “jye nasanze Abanyarwanda basangira, baganira, bahana inka n’abageni ubona ari byiza. Aho bigereye aha natwe umuco ni ukuwukomeza tukawigisha n’abakiri bato barimo kubyiruka nabo bakazawukomeza ntucike kuko umuco wacu ni mwiza. Ikindi ni ukujya twigisha abakiri bato indangagaciro z’umuco nyarwanda tukawukomeza, tukawubumbatira, tuzagera aheza”.
Nyirahasekukize Suzana, ni umubyeyi ukuze wo mu kigero cy’imyaka 65, wo mu mudugudu wa Kangaruye, nawe avuga ko yishimiye uyu munsi w’umuganura aho yagize ati “nko gusangira gutya turi hamwe, yaba ari abayobozi, abakuru, urubyiruko, abana, ni byiza bigaragaza ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda”.
Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko umuganura ari Umunsi w’abayeho kuva kera. Ati “Mu mateka y’abakurambere abaturage bishimiraga umusaruro w’ibyo babaga bagezeho byavuye mu buhinzi n’ubworozi, wabaga ari n’umwanya aho umwami yasangiraga na rubanda bikitwa kubaganuza yarangiza n’abandi batware aho bagenda bayobora bagasangira na rubanda bishimira umusaruro bagezeho”.
Yakomeje agira ati “wabaga ari n’umwanya mwiza kugirango abaturage batahiriwe n’igihembwe cy’ihinga nabo baganuzwe nk’uwahuye n’impamvu ituma adahinga abandi bakamuganuza bakazana ibiseke, inkangara n’ibindi birimo imyaka yejejwe bakamuremera kuburyo nawe aticwa n’inzara”.
CG Emmanuel K. Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yagarutse ku munsi w’umuganura aho yabwiye abitabiriye ibirori ati “Umunsi nk’uyu nguyu ni uwo kwibukiranya no gushimangira ko Umuco w’Abanyarwanda udakwiye gucika, tuwubonamo byinshi, tuwubonamo agaciro gakomeye kuko kerekana umuco, ndetse n’uburumbuke kuko kerekana umusaruro ndetse ukaba umuhigo”.
Yakomeje ati “Yaba kera na kare, gukora, guhinga cyangwa korora ibikorwa byiza byerekana umuhigo cyane iyo ari ibizana ubuzima mu rugo. Umusaruro mwiza mwinshi kandi usangiwe n’Abanyarwanda bose, byerekana no gusangira, kubaganuza, ubufasha, gufatanya twese kugirango nutabigezeho tumufashe. Izi zikaba indangagaciro zikomeye z’Abanyarwanda, indangagaciro y’umuco, yo kubana, y’ubufatanye, y’urukundo no gusangira. Tujye dufata umwanya utwibutse ariko unaduhe no kongera kwiyemeza cyane kuzirikana umuco wacu”.
Mu byamuritswe harimo ibitoki, ibijumba, amandazi akorwa mu bijumba n’ibindi.
Amwe mu mafoto y’umunsi w’umuganura.
Nyirahabimana Joséphine