Hinga Wunguke na BK basinyanye amasezerano yo kwagura ubuhinzi

Umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye y'Umushinga Hinga Wunguke na Banki ya Kigali.

Umushinga Hinga Wunguke na Banki ya Kigali (BK), basinyanye amasezerano yo kwagura ubuhinzi, hakazatangwa ubumenyi ku bakora ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Umushinga Hinga Wunguke uzatanga ubumenyi ku bijyanye n’ubuhinzi ku bakozi ba Banki ya Kigali bazaba bakurikirana ibijyanye n’ubuhinzi; unabafashe kugenzura ibihingwa bazashyiramo amafaranga.

Daniel Gies, Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Hinga Wunguke yagize ati “twishimiye ko tugiye gufatanya na BK kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora ibijyanye n’ubuhinzi harimo urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga bashoye imari mu buhinzi”.

Banki ya Kigali igiye gushora mu buhinzi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 150.

Umuyobozi wayo Diane Karusisi, yavuze ko uyu mushinga uzabafasha gushyira mu bikorwa gahunda bafite yo gushora amafaranga mu buhinzi n’ubworozi harimo n’umukamo; abantu ntibahinge kugira ngo barye gusa ahubwo banabikore nka business (ubucuruzi).

Yagize ati “Abahinzi bahinge kdi bunguke bihaze, bahaze imiryango yabo ariko banasagurire amasoko ndetse harebwe niba banasagurira amasoko yo hanze bityo haze n’amadovize. Twiyemeje gutanga amafaranga menshi miliyari 150 mu myaka itatu iri imbere”.

Daniel Gies, Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke na Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu gushora mu buhinzi.

Akaba ariyo mpamvu bakeneye ubushobozi muri banki kugira ngo bagire abantu bumva ubuhinzi n’ubworozi, kuko abakozi bakora muri BK batize ibijyanye n’ubuhinzi ariko bakaba baratangiye guha akazi abize ubuhinzi. Kuburyo bashobora gukorana n’amakoperative y’abahinzi bakumvikana, ndetse bakaba bagiye gukorana na Hinga Wunguke kugira ngo bagure ubumenyi, bashoremo amafaranga, BK yunguke, abahinzi nabo ibyo bakora byunguke n’igihugu cyunguke. Ibiciro ku masoko bigende bimanuka kuko ibyo bihingwa bizaboneka ku bwinshi.

Banki ya Kigali itanga inguzanyo mu buhinzi ku nyungu y’umunani ku ijana (8%) ku mwaka, ikanatanga inguzanyo ku buhunzi bujyana umusaruro hanze ku nyungu ya 12 % ku mwaka.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 16 =