Uko umuhango wo guherekeza Pasiteri Théogène Niyonshuti wagenze

Kuri uyu wa Gatatu, Umuryango, inshuti, abavandimwe n’abandi batandukanye bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Pasiteri Pasiteri Théogène Niyonshuti, uyu muhango ukaba wabereye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.

Ku wa 23 Kamena 2023 ni bwo Pasiteri Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya Inzahuke kubera ubuzima bukomeye yavugaga ko yanyuzemo, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

Kuri uyu munsi wo kumusezeraho bwa nyuma, byari amarira n’agahinda ku bari bamuzi kubera uburyo ngo yagize umutima ufasha cyane cyane abana yakuraga ku muhanda.

Umugore wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, Uwanyana Assia yatanze ubuhamya bw’ubuzima bugoye babanyemo, ariko ubwo bari batangiye kubona ibyishimo mu buzima, akaba ari bwo umugabo we yitaba Imana.

Yavuze ko uyu muryango wari ufitanye abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Yavuze ko uyu muryango wari warashyize hamwe abandi bana 29 wafashaga, gusa akaba yabijeje ko batazabaho nabi nubwo Pasiteri Niyonshuti yitabye Imana.

Kumushyingura bikaba byabereye mu irimbi rya Rusororo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 6 =