COVID19: Yatumye ibikoresho byo kwa muganga byongerwa
Mbere ya COVID19, ibitaro byo mu Rwanda ntibyari bifite ibikoresho bihagije, ubwo iki cyorezo cya COVID 19 cyageraga mu Rwanda byabaye ngombwa ko imbaraga nyinshi zishyirwa mu kugura ibikoresho kugira ngo haramirwe ubuzima bw’abantu.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere ka Bugesera, Dr William Rutagengwa aganira n’abanyamakuru barwanya SIDA n’ibindi byorezo bibumbiye muri ABASIRWA; yababwiye ko ibikoresho byagomba kwifashishwa mu kwita ku barwayi banduye icyorezo cya COVID19 bitari bihagije, hagurwa ibindi.
Ibikoresho byaguzwe harimo imashini zongerera abantu umwuka (oxygen), ibifasha gupima umuriro, robots zakoraga mu mirimo itandukanye hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID19, frigo zibika inkingo, ibitanda by’abarwayi, imidoka zifashishwa mu buvuzi (mobile clinic) ndetse hakaba haranubatswe ibitaro bya Nyarugenge kuri ubu bisigaye byakira abarwayi barwaye indwara zisanzwe zitari ibyorezo. Ikindi nuko hashyizweho ibitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital) iri i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Dr William Rutagengwa yanavuze ko ibitaro byimukanywa byashyiriweho kuba byakwakira abarwayi igihe hadutse icyorezo nka ebola, maliburu n’ibindi byorezo.
Bimwe mu bikoresho biri mu bitaro byimukanwa i Nyamata Bugesera