Umutangabuhamya yasobanuye uko abatutsi biswe inyenzi nk’uburyo bwo kubatesha agaciro

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barifuza ubutabera bwuzuye ku rubanza bwa Kabuga Félicien. @Google

Hari mu iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ryakomeje kuri uyu wa kabiri.  Umutangabuhamya KAB053 wahaswe ibibazo n’inteko y’abacamanza ku buhamya yatanze mu cyumweru gishize, ni umugore, wavuzwe mu rukiko ko mu mwaka wa 1994 yabarizwaga mu bwoko bw’abatutsi, isura n’ijwi bye bikaba byahinduwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kurinda umwirondoro we.

Uyu umutangabuhamya KAB053 wari I Kigali, yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bo mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Félicien Kabuga we yari ukurikiye iburanisha ari kuri gereza y’uru rugereko i La Haye. Uregwa nta jambo yahawe, gusa ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Iburanisha ryatangiranye n’abacamanza basaba umutangabuhamya KAB053 ibisobanuro.

Umucamanza Mustapha El Baaj yamubajije icyo yari ashatse kuvuga ubwo umutangabuhamya yavugaga ko wari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana  yavuze ko “azamanuka” hamwe n’interahamwe,  KAB053 yavuze ko byari bisobanuye kujyana na zo kwica abatutsi.

El Baaj yamubajije aho ashingira icyo gisobanuro.

KAB053 yasubije ko umututsi uwo ari we wese wabaga mu gihugu mbere y’umwaka wa 1994 yumvise icyo byari bivuze kuko abatutsi bafatwaga nk’ibyitso by’Inkotanyi ndetse ko hari hasanzwe harakozwe intonde z’abatutsi bazicwa.

Umucamanza yongeye kumubaza impamvu yavuze ko abatutsi bamenyekanye nk “ibyitso”. KAB053 yasubije ko bo nk’abatutsi bahoraga bashakishwa bagatabwa muri yombi. Umucamanza yahise ashaka kumenya igihe yavuye mu rugo.

Icyo amagambo Inyenzi n’Inkotanyi yari asobanuye mbere ya 1994

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y’abacamanza na we wari ufite ibibazo yashakaga kubaza umutangabuhamya, yagaragaje ko imvugo hamwe n’amagambo y’umwihariko yakoreshwaga ari ingenzi cyane, akaba ariho yahereye abaza igisobanuro cy’ijambo inyenzi ku batutsi, umutangabuhamya yasubije ko ubusanzwe Inyenzi ari agakoko (insect) kangiza ibintu, ko iyo ubonye Inyenzi mu biribwa uyica. Yongeyeho ko abatutsi bitwaga gutyo nk’uburyo bwo kubatesha agaciro.  Umucamanza Bonomy yahise abaza ikibazo kimwe ku ijambo Inkotanyi, ndetse niba abatutsi bari bishimiye kwitwa Inkotanyi, KAB053 yasubije ko abatutsi batishimiye kwitwa Inyenzi, kuko bwari uburyo bwagaragaraga nko kubatesha agaciro.

KAB053 yongeyeho ko nyuma ya Jenoside, kwitwa Inkotanyi  byafashwe nk’igikorwa cy’ubutwari, ariko ko mbere ya jenoside kwitwa Inkotanyi bitakirwaga neza kubera  ko icyo gihe ryakoreshwaga ku ngabo zahoze ari iza RPA zarimo kurwana n’abasirikare ba Habyarimana, ko gutahurwa ko uri muri izo Nkotanyi icyo gihe ibyawe byabaga birangiye.

Urubanza rwa Kabuga rurakomeza kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa tanu n’igice ku isaha ya Kigali, humvwa undi mutangabuhamya w’umugabo, wahawe izina KAB85 mu kurinda umwirondoro we, isura n’ijwi bye na byo bigahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 6 =