Mushonyi: Kutumvikana bituma abashingiranywe bahishanya imitungo

Bamwe mu batuye mu murenge wa Bushonyi

Bamwe mu bagore bo murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro bemeza ko bahisha abagabo babo imitungo kubera ko bayisesagura. Itegeko rivuga ko kuba umugore cyangwa umugabo yagira umutungo we bwite byaterwa n’isezerano basezeranye.

Nyirarukundo Beatrice ni umwe mu bagore waganiriye na The Bridge Magazine yiyemerera ko yahishe umutungo umugabo we. Avuga ko yashakanye n’umugabo we bumvikanye ariko nyuma akagenda ahinduka umutungo akajya awurigisa binyuze mu tubari no mu bandi bagore; abona ko atazabona uko abaho n’abana atangira kujya agura amatungo akayaragiza mu gasozi, anafunguza konti muri SACCO ashyiraho umwana, ibi byose ntiyabibwira umugabo.

Mukagatare Pascasie uhagarariye abagore muri uyu murenge avuga ko abagabo bakunze guta ingo zabo bakisangira abana b’abakobwa bakiri bato bigatuma abagore bahitamo kwirwariza, imitungo babonye bakayibahisha.

Icyo amategeko abivugaho

Umunyamategeko Mporansenga Rugira Védaste avuga ko itegeko No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryasimbuye itegeko No. 22/99 ryo ku wa 12/11/1999, rigena ko kuba umugore cyangwa umugabo yagira umutungo we bwite byaterwa n’isezerano basezeranye.

Akomeza avuga ko mu gihe abashyingiranywe basezeranye ivangamutungo risesuye, umutungo uhishwe iyo ugaragaye bose baba bawufiteho uburenganzira bungana kabone niyo waba warashatswe n’umwe.

Umunyamategeko asobanura ko aho kugirango buri umwe yishakire umutungo rwihishwa kuburyo byaviramo umwe igihombo igihe igaragaye; ingingo ya 24 y’iri tegeko igena ko igihe biri mu nyungu z’urugo, abashyingiranywe bemerewe guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo bahisemo igihe babona butabanogeye.

Imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, ni uburyo buteganywa n’itegeko abashyingiranywe bumvikanaho mu kuwucunga, hasobanurwa cyane ubwoko bw’imicungire y’umutungo, uburyo buseswa igihe bibaye ngombwa n’inkurikizi iryo seswa rigira.

Ingingo ya 19 y’iri tegeko igena ko abagiye gushyingirwa, bafite uburenganzira bwo gusobanurirwa imiterere ya buri buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe kandi bagafashwa guhitamo uburyo bubanogeye, ibyo bigakorwa n’umwanditsi w’irangamimerere nibura mu minsi 7, mbere yo gushyingirwa.

Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ryateganyije uburyo butatu, abashyingiranywe bashobora gucungamo umutungo wabo aribwo: ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano n’ivanguramutungo risesuye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 7 =