Nyagatare: abaturage bakajije ingamba mu kwitegura guhangana n’ibiza ndetse no kubikumira mbere y’uko biba

Abaturage bo mu murenge wa Gatunda mu karere ka Gatsibo baravuga ko bakajije ingamba, muri gahunda yo kwirinda ibiza no kubikumira bitaraba, bityo bagasaba inzego zibishinzwe kurushaho kubegera kugirango babashe kwitegura guhangana nabyo.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, akarere ka Nyagatare kari muri tumwe mu turere twibasiwe n’ibiza cyane byiganjemo imyuzure, imiyaga, inkuba bigatwara ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza ibitari bike.

Uwiringiyimana Gloriose wo mu mudugudu wa Shabana mu murenge wa Gatunda avuga ko bacukuye imiringoti ku misozi izajya itangira amazi yamanukaga ku misozi akuzura ibishanga agatwara imyaka. Uretse kurwanya isuri ngo banakanguriwe guhambira ibisenge birinda ko umuyaga wazongera kugurukana ibisenge.

Kamana Evariste avuga ko umuturanyi we wapfushije umwana akubiswe n’inkuba, arasaba ababishinzwe ko babafasha kubona imirindankuba izabafasha guhangana n’inkuba zibibasira.

Jean Baptiste Nsengiyumva umuyobozi w’Ishami rishinnzwe kurwanya no gukumira ibiza, muri minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi MIDIMAR, arakangurira abaturage kubaka neza bazirika ibisenge, bakanarebesha imiryango ahadaturuka imiyaga, kwirinda kuguma mu biti no kureka amazi igihe imvura igwa. Ikindi ngo nuko abaturage aribo bagomba kwishakira imirindankunda kandi yujuje ubuziranenge.

Murekatete Juliette umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko mu mirenge 14 igize aka karere, mu myaka itatu ishize hose hibasiwe n’ibiza, byahitanye abantu 3. Babiri bakubiswe n’inkuba, undi agatwarwa n’umugezi. Ndetse ihene n’intama zikubitwa n’inkuba, amazu amwe atwarwa n’umuyaga n’imyaka ijyanwa n’amazi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 20 =