Rwamagana: Ababyeyi basabwe kuba imbarutso y’impinduka nziza mu burere bw’abana
Mu gusoza amasomo y’uburere budahutaza yaberaga mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Kibare mu Karere ka Rwamagana, yateguwe na HELP a CHILD (fasha umwana) ifatanije na EPR, ababyeyi basobanukiwe ko hari uburenganzira batajyaga baha abana burimo; kutabaha urukundo, kutabumva, kutabaha umwanya, kudakina nabo n’ibindi.
Abasaga 60 bagizwe n’imiryango30, umugore n’umugabo, nibo basojeje amasomo, bamwe bize uburere budahutaza, abandi biga uburere bufite intego. HLP a CHILD ifatanije na EPR batanze icyemezo cy’ishimwe kubabyeyi bakurikiranye amasomo.
Amasomo yasojwe kuri uyu wa 21/12/2022, mu Murenge wa Gahengeri. Abayize biyemeje kuyakoresha barera abana neza, babaha urukundo, ibyo bakeneye, babarinda igwingira, babaha umwanya wo kubumva, birinda kubahutaza n’ibindi. Bahuguwe mugihe cy’ibyumweru 17.
Nyiramayira Emelyne atuye mu mudugudu wa Rurambi, Akagari ka Kibare wigishijwe uburere budahutaza, avuga ko mbere hari ibyo atitagaho ati “Hari igihe umwana yabaga yarira bitewe n’imirimo ari kwikorera akamwihorera ntarebe ikimuriza”
Agira ati “Aho mariye kwiga uburere budahutaza numvise ko umwana afite uburenganzira bwo kurerwa neza, ko kumubwira nabi atari byiza”. Nyiramayira yemeza ko agiye gusangiza bagenzi be ibijyanye n’uburere budahutaza”.
Ati“Ngiye kubereka ko umwana wese nubwo yaba aba hanze y’umuryango ugomba kumufata ukamwereka urukundo, ukamufasha kujya mu ishuri akabona ko nawe akwiye kubona umuryango abamo mu rukundo”.
Ntamushobora Aaroni wo mu mudugudu wa Rweri, nawe yize uburere budahutaza, ndetse yongeraho n’amasomo9 y’ uburere bufite intego. Nawe ahamya ko bajyaga barenganya abana babo mu bihe bagiye babareramo.
Ati “ubundi mbere si nahaga abana umwanya nabaga nibereye mu gushaka ibibatunga cyangwa se n’umwanya mbonye nkaba ntari murugo nigendeye”.
Ntamushobora avuga ko agiye kwigisha bagenzi be ibyiza akuye mu masomo yize byo kwita ku mwana. Ati “Ugomba gusubiza umwana uko bikwiriye nubwo haba hari ubukene ntibivuze ko abana bagomba kubwirwa nabi”.
Byiringiro Japhet ni umukozi wa EPR, ushinzwe ibikorwa by’uburezi mu Karere ka Rwamagana. Yavuze ko EPR ari itorero rifatanya n’umuryango wa HELP a CHILD Rwanda mu bikorwa byo guhugura ababyeyi mu buryo buboneye bwo kurera abana bari munsi y’imyaka 6.
Avuga ko hari bamwe mu babyeyi babwira abana nabi bigatuma abana batigirira icyizere ntibagere ku ntego bakabaye bageraho, hari n’abitwa ba ntibindeba, ubyara bikaba birarangiye ntumubaze ifunguro ry’umwana, ikayi, umwambaro, aribyo bizaveramo abana kuba mu muhanda.
Byiringiro yasabye ababyeyi bakurikiranye amasomo kugenda bakayigisha mu miryango mugafasha abana gukura neza mu byiciro byose by’ubuzima bwabo, bakaba imbarutso y’impinduka mu buryo buboneye bwo kurerera mu muryango aho batuye mu mudugudu no mu Kagari.
Kinyamahanga Jakson, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri yavuze ko HELP a Child na EPR babafasha mu bikorwa bitandukanye, kandi ko hari icyo biteze kubahuguwe.
Ati “Turasaba ababyeyi amasomo bahawe bayakomeze ntibayapfushe ubusa kugirango azabagirire akamaro mu kurera abana babo ndetse bazayageze no kubandi batabashije kuyakurikirana bazabe intumwa”.
HELP a CHILD ni umuryango ufasha umwana ugendera ku ndangagaciro za gikirisitu, wemeza ko umubyeyi ariwe mwarimu wa mbere w’umwana kandi ko buri mwana wese ari uwagaciro, akagira uburenganzira burimo, kwiga, kuvuzwa, kwitabwaho, guhabwa urukundo kudahohoterwa, agakura adakomerekejwe ahubwo afite ibyiringiro by’ejo hazaza.
Nyirahabimana Joséphine