Rwamagana-Musha: Abana bavumbuye impano zabo mu mikino

Umwana yerekanye impano afite yo gushushanya ati "Gukorera hamwe umusingi w'iterambere rirambye".

Abana bari hagati y’imyaka 8 na 12 bakoze amarushanwa mu mikino itandukanye agamije kurera abana bagakura buzuye bafite indangagaciro, bakamenya n’impano zibarimo. Yateguwe   na HELP a CHILD (fasha umwana), ifatanije n’ itorero rya EPR, yabereye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Amarushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Kubahiriza uburenganzira bw’umwana ni inkingi y’icyizere cy’ejo hazaza”. Yabereye i Musha mu Karere Rwamagana tariki ya 10 Ukuboza 2022. Mu mikino abana berekanye; gukina agati, imbyino, imivugo, ikinamico, gushushanya. Hatanzwe n’ibihembo kubitabiriye imikino birimo amakaye, amakaramu, n’ibikinisho.

Imikino yose ndetse n’izindi nyigisho kuburenganzira bwabo babyigira mu matsinda, babifashijwemo n’abafashamyumvire b’amatsinda y’abana. Buri tsinda riba rigizwe n’abana 15, amatsinda 7 akaba ariyo akorera mu Murenge wa Musha.

Umukino bahereyeho ni agati, aho abana bajyaga ku mirongo, umwe wo k’uruhande rumwe akirukankana undi yamukozaho agati akaba aratsinze, bakishima bakiterera hejuru. Abandi berekanye ibyiza byo gukorera hamwe mu bishushanyo, hari ababyinnye, abavuze imivugo, n’abakinnye ikinamico, abana baranezerwa baraseka.

Umwamarakiza Jean Mari Vianney, ni umubyeyi wigisha abana, arasobanura ibyiza byo gukangura impano z’abana, ati “Kugaragaza impano z’abana mu mikino itandukanye byerekana ko bafite ejo hazaza heza, natwe nk’ababyeyi, tugomba gufata iyambere mu kubafasha gukangura impano zibarimo”.

Akomeza avuga ko kuba umwana yamenya uburenganzira bwe bituma amenya guhitamo ikintu kimubereye kandi kizamugirira akamaro.

Umwana ushushanya.

Nizigiyimana Marie Goretti wo mu Kagari ka Kagarama, ni umubyeyi ufite umwana mu itsinda, akaba n’umwarimu wo mu itsinda ry’urugwiro. Avuga ko imikino abana bigira mu matsinda ituma bidagadura, bagakanguka mu bwonko bwabo, bakagira urukundo, bakitinyuka, bagasabana n’abandi.

Nyinawabega Asoumpta wo mu Kagari ka Kagarama ni umubyeyi wigishiriza abana mu matsinda. Yemeza ko mu kwigisha abana, bibafasha gusobanukirwa ibibakorerwa, bakamenya ko mu burenganzira bwabo harimo no kwiga ndetse no kwidagadura.

Louis-Pascal Habimpano, umukozi wa Help a Child yari yitabiriye imikino y’abana.

Louis-Pascal Habimpano ni umwe mu bakozi ba Help a Child wari witabiriye aya marushanwa y’abana i Musha. Help a Child ni umuryango mpuzamahanga ugamije kwimakaza uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana n’aho atuye. Louis-Pascal Habimpano ushinzwe porogaramu yavuze ko ikigamijwe muri Help a Child ari ukwigishiriza mu matsinda kuko aribwo buryo butuma umugenerwabikorwa (umwana) arushaho kugira ubumenyi n’imbaraga.

Abana bahuguwe bahurizwa mu matsinda bagateranya imbaraga zabo mu masomo biga hagamijwe ko buri mwana akura mu buryo bwuzuye, haba ku mubiri cyangwa se mu mutwe (kujijuka). Uko gukorera mu matsinda bifasha abana kugira indangagaciro za gikirisitu kuko baba baratojwe kwirinda ibyashobora kwangiza ubuzima bwabo. Mubibaranga harimo kugira ubumenyi, ikinyabupfura no kumenya kubana neza n’abandi.

Abana bari bitabiriye amarushanwa.

Louis-Pascal Habimpano ati “Dufasha abana kwivumburamo impano bafite; abazi kurushanwa kwiruka, gushushanya, kubaka, kubyina imbyino za Kinyarwanda, gukoresha ikoranabuhanga. Tubaha amahirwe kuko buri mwana akora icyo afitemo impano, tukamufasha kugiteza imbere. Abana bahabwa ibikoresho baba bakeneye kugirango barusheho guteza imbere impano zabo”.

Pascal yasobanuye yuko abana bangana kuriya, bari hagati y’imyaka 8 na 12, baba bakeneye kumenya uburenganzira bwabo kugirango bamenye kubuharanira. Yavuze ko mu kubatoza, Help a Child yirinda kubateranya n’ababyeyi babo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane. Ikigamijwe ni uko bamenya uburenganzira bwabo no kubuharanira mu kinyabupfura, kumenya inshingano zabo no kwitoza gukora imirimo.

Help Child ni umuryango mpuzamahanga ufasha umwana, ufite indangagaciro za Gikirisitu. Wavutse ku wa 28/03/ 1968, mu Buholande. Ukorera mu bihugu 10 ku isi. Mu Rwanda ukorera mu Karere ka Bugesera, Rusizi na Rwamagana. Mu karere ka Rwamagana, ukorera mu Murenge wa Musha, Muhazi na Gahengeri.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =