Kigali: Hamuritswe igitabo kitezweho gukiza ibibazo by’ihungabana
Umuryango w’Isanamitima n’Iremamiryango (LIWOHA) kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 wamuritse igitabo cyiswe “HEALING LIFE WOUNDS, Restoring Communities after mass Violence “kitwezweho gukiza ibibazo by’ihungabana n’ibikomere mu muryango nyarwanda.
Umwe mu banditse icyi gitabo Dr Simon GASIBIREGE yavuze ko iki gitabo kitezweho gukiza ibikomere ba nyirabyo babigizemo uruhare.
Yagize ati:” Ubu ikibazo gisigaye n’ukwishishanya, kugira agahinda ndetse no kubana nabi cyane cyane mu buriri hagati y’abashakanye, iki gitabo rero kitezweho icyizere ndetse turifuza gutanga amahugurwa ku banyabuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kugira ngo ibibazo nk’ibi tubishyiremo imbaraga nyinshi cyane kandi hamwe n’ubufatanye bizagenda neza mu gukira ba nyirabyo babigizemo uruhare.”
Dr Regine Uwibereyeho King nawe ni umwe mu bagize uruhare runini mu gutegura no kwandika iki gitabo avuga ko iki gitabo kitezweho gukiza ibikomere by’ubuzima.
Yagize ati:” Iki gitabo kigiye gufasha abantu bajyaga bagira ibikomere by’ubuzima ariko ntibabone uwo babibwira bikarangira bibahenuye, uzabasha kugisoma akumva ibirimo azavuga ati burya hari abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyange nyuma baza gukira? uwo azagira inyota yo kujya gushaka umuryango wa LIWOHA kugira ngo baganire maze nawe akire ibikomere by’ubuzima maze yisane ndetse anasane abo mu miryango ye”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy avuga ko iki gitabo gitanga ikizere mu gukiza ihungabana binyuze mu bufatanye no guhugura abagomba gufasha abandi mu rugendo rwo gukira.
Yagize ati “Usanga hari nk’abana bahura n’ihohoterwa rikabasigira ihungabana, navuga rero ko iki gitabo ubwacyo n’inyito yacyo bitanga icyizere n’ubufatanye kugira ngo abantu dukire, hariho uburyo bwo gufashanya niyo mpamvu tugenda tureba bamwe bashobora guhugurwa bagafasha abandi kugira ngo tubashe gufashanya dukire ariko icyiza nuko hari abafashe iya mbere bafatanyije na LIWOHA bagahinduka bakongera bakiyubaka.
iki gitabo cyanditswe n’abanditsi banyuranye barimo Dr Simon GASIBIREGE, Dr Regine UWIBEREYEHO King, Dr kamuzinzi MASENGESHO n’abandi kikaba cyarandikiwe mu gihugu cya Canada aho kibumbatiye amateka amaze imyaka 25 kikaba kigurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.